Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryavuye muri Santere ya Makobola iherereye muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 25 Ukuboza 2025, iyi santere yagaragayemo abarwanyi bo mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC, bemeza ko bakuye AFC/M23 muri iyi santere.
Umuvugizi w’abarwanyi bagaragaye muri Makobola witwa Winston Makufuli yagize ati “Abaturage bakomeze batuze, Makobola twayisubije. Turashimira Perezida Félix Tshisekedi wohereje ingabo za FARDC kugira ngo zirinde umutekano w’igihugu cyacu.”
Nubwo Makufuli yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryakuye AFC/M23 muri Makobola, amakuru yizewe ahamya ko AFC/M23 yahavuye nta mirwano ibaye kuko ku wa 25 Ukuboza hari hatuje, abaturage bizihiza Noheli.
Umuturage wo muri Makobola yagize ati "Saa munani z’amanywa ni bwo twababonye berekeza muri Uvira bafite imizigo yabo. Nyuma y’iminota mike, twabonye FARDC na Wazalendo bahagera.”
Ku wa 24 Ukuboza, mu duce dutandukanye tw’iyi santere habaye imirwano ikomeye yatewe n’ibitero bya drones n’intwaro ziremereye byatangijwe n’ingabo za RDC na Wazalendo.
Iyi mirwano yabereye muri Makobola 1, Makobola 2, Kiringi, Kirambi n’ahandi yatumye abaturage benshi bahungira mu bice bitekanye birimo umujyi wa Uvira uri mu majyaruguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza, Ingabo za RDC na Wazalendo byarashe ku cyambu cya Kalundu kiri ku Kiyaga cya Tanganyika, ahaherera ku mujyi wa Uvira, bikoresheje drones z’intambara.
AFC/M23 yemeza ko tariki ya 18 Ukuboza abarwanyi bayo bose bari bamaze kuva mu Mujyi wa Uvira, mu kubaka icyizere mu biganiro biyihuriza na Leta ya RDC i Doha muri Qatar, kugira ngo impande zombi zigere ku masezerano y’amahoro.
Intumwa za AFC/M23 zasubiye mu biganiro i Doha tariki ya 12 Ukuboza, ariko Leta ya RDC yanze koherezayo intumwa zayo, yinubira ko abarwanyi b’iri huriro bafashe umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza.
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo akaba n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, yagiriye uruzinduko rw’amasaha make i Kinshasa tariki ya 22 Ukuboza, rwari rugamije kuganira ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *