Franck Diongo yatanze ubutumwa bukakaye nyuma y’aho intumwa ze zihuye na Kabila
Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

Franck Diongo washinze ishyaka MRC (Mouvement Radical pour le Changement) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje nta guca ku ruhande ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Ubu butumwa yabutanze nyuma y’aho intumwa ze zaturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika tariki ya 2 Kamena 2025 zihuye na Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza 2019, uri mu mujyi wa Goma kuva muri Gicurasi 2025.
Diongo yagize ati “Aho ndi i Bruxelles, nohereje i Goma intumwa za MRC. Sinabohereje kuganira. Si ugushyikirana. Ahubwo ni ugutangiza gahunda yo guca ukubiri byuzuye n’ubutegetsi buriho.”
Uyu munyapolitiki uri mu buhungiro mu Bubiligi yasobanuye ko intumwa ze zanahuye n’abayobozi bo mu ihuriro AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Freddy Kaniki na Gen Maj. Sultani Makenga.
Ati “Ubutumwa nishyiriyeho umukono bwabagejejweho buri mu ibahasha ifunze. Ntabwo ari ubwa dipolomasi. Ni umushinga ugamije gukuraho ubutegetsi bw’igitugu.”
Yavuze ko nyuma y’aho Kabila agejeje ku Banye-Congo ijambo tariki ya 23 Gicurasi na mbere y’uko ajya mu mujyi wa Goma, bagiranye ikiganiro kitaziguye, bemeranya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butemewe n’amategeko.
Diongo ko gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi izashingira ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, iha Abanye-Congo uburenganzira bwo kuburwanya kubera ko amategeko atabwemera.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko abakorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ari imbogamizi, abaceceka bakaba abafatanyacyaha, bityo ko yiyemeje kurwana uru rugamba n’imbaraga zose, kandi ngo igihe cyo kurutangira cyageze
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *