Ubutegetsi bwa Gambia bwatagetse ko Radiyo Teranga FM, yo muri iki gihugu yakundaga kunyuzwaho ibiganiro by’abadashyigikiye Perezida Yahya Jammeh ifungwa.
Iyi nsakazamajwi [Radio] niyo yari imaze kwigarurira umubare munini w’Abaturage muri iki gihugu kubera kunyuzaho ibiganiro bigaragza ko badashyigikiye Jammeh watsinzwe amatora.
Inzego zishinzwe iperereza muri Gambia zashyizeho ingufuri ku miryango ya radio Teranga FM nta n’ibindi bisobanuro bitanzwe. Emil Touray, uyobora urugaga (…)
Ubutegetsi bwa Gambia bwatagetse ko Radiyo Teranga FM, yo muri iki gihugu yakundaga kunyuzwaho ibiganiro by’abadashyigikiye Perezida Yahya Jammeh ifungwa.
Iyi nsakazamajwi [Radio] niyo yari imaze kwigarurira umubare munini w’Abaturage muri iki gihugu kubera kunyuzaho ibiganiro bigaragza ko badashyigikiye Jammeh watsinzwe amatora.
Inzego zishinzwe iperereza muri Gambia zashyizeho ingufuri ku miryango ya radio Teranga FM nta n’ibindi bisobanuro bitanzwe. Emil Touray, uyobora urugaga rw’abanyamaukuru muri Gambia nawe yahamije aya makuru avuga ko Radio Teranga yafunzwe nta bisobanuro bitanzwe.
AFP yanditse ko ibyakozwe muri Gambia ari ishusho y’uko iyi Leta izakoresha imbaraga z’umurengera mu gucecekesha itangazamakuru kugirango ibikorerwa imbere mu gihugu bitajya hanze.
Ngo itangazamakuru ryakomeje kubuzwa kuvuga kuva aho uyu mugabo yanze kwemera ibyavuye mu matora yabaye mu kwezi k’Ukuboza 2016. Aho yatangaje ko ayo matora atari yujuje ibisabwa asaba ko hakorwa andi aciye mu mucyo.
Amatora akirangira Jammeh yumvikanye avuga ko yemeje itsinzwi ariko byaje gutangaza abantu ubwo yeruraga ko ibyakozwe mu matora atari ukuri ndetse ko akeneye ko byose bisubirwamo. Ni mu gihe komisiyo y’amatora yo yemeje ko Adama Barrow ari we watsinze amatora.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko Barrow yatowe n’abantu 263,515 akagira amajwi 45.5%, Perezida Jammeh atorwa na 212,099 agira amajwi 36.7%, umukandida wa gatatu Mama Kandeh, atorwa na 102,969 agira amajwi angana na 17.8%.
Mu butumwa busoza umwaka wa 2016, Yahya Jammeh yagejeje ku batuye Gambia yavuze ko komisiyo y’amatora ikwiye kurekera kubogamira ku ruhande rwa Adama Barrow igategura andi matora.
Muri iri jambo Yahya yasobanuye ko ibyo ari gukora bigafatwa nko kugundira ubutegetsi kuri we ngo ni ukurinda ubusugire bw’itegeko nshinga yirinda ko hakorwa amatora atanyuze mu mucyo nk’uko yabirahiriye
Yahya Jammeh yafashe ubutegetsi ku ngufu kuva mu mwaka wa 1994.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *