skol

Gaza: Hafi 30% by’abaturage bamara iminsi batariye

Yanditswe: Saturday 26, Jul 2025

featured-image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, ryatanze intambaza rigaragaza ko nibura umwe mu bantu batatu batuye mu gace ka Gaza amara iminsi batariye, mu gihe umubare w’abishwe n’inzara umaze kugera ku bantu 122.

Israel igenzura ako gace ishinjwa gukumira ikwirakwizwa ry’ibiribwa mu baturage batuye Gaza gusa ikabyamaganira kure, ivuga ko ikibazo giterwa n’umutwe wa Hamas wikubira inkunga y’ibiribwa yose itangwa muri ako gace.

Kuri uyu wa Gatanu, abandi bantu icyenda bishwe n’inzara, bituma umubare w’abamaze kwicwa nayo ugera ku 122. Ku rundi ruhande, abantu ibihumbi 90 biganjemo abagore n’abana bari mu byago byo kwicwa n’inzara mu gihe batafashwa kubona ibyo kurya mu buryo bwihuse.

Leta ya Jordanie na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birifuza kuzana ibiribwa muri ako gace, gusa ngo Israel ntiratanga uburenganzira kugira ngo bigezweyo, dore ko bigomba kuzanwa n’indege za gisirikare.

U Bwongereza nabwo bwatangaje ko bwiteguye kuzana ibiribwa muri Gaza, nyuma y’uko abadepite bandikiye Minisitiri w’Intebe basaba ko igihugu cyabo cyemera Palestine nk’igihugu cyigenga, ingingo itarakiriwe neza na Israel ndetse na Amerika.

PAM iherutse gutangaza ko kuva ku itariki ya 27 Gicurasi, nibura abantu 1000 bishwe barimo kugerageza gusaba ibiribwa, ikavuga ko ibi bigaragaza uburyo abatuye agace ka Gaza bakomeje guhohoterwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa