skol
fortebet

Gén. Habarugira na Niyombare biteguye gukura Perezida Nkurunziza ku butegetsi

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Iyi ni imvugo ya Gén. Philbert Habarugira na Gen Niyombare abasirikare b’u Burundi bahunze nyuma y’ipfuba rya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015.
Gén. Philbert Habarugira, we akaba yaravugaga ko uretse we ubwe, hari n’abandi basirikare bakomeye bahunze kandi bafite inyota yo kuzagaruka baza barwana.
Aganira na Vertsinfo, Gén. Philbert Habarugira yagize ati: “Ubu iyo ndebye umwuka uri mu gihugu, n’abayobozi bakuru barimo guhunga, ngirango mwumvishe ko na Visi Perezida wa mbere ubu yahunze ari i (...)

Sponsored Ad

Iyi ni imvugo ya Gén. Philbert Habarugira na Gen Niyombare abasirikare b’u Burundi bahunze nyuma y’ipfuba rya Coup d’Etat yo ku wa 13 Gicurasi 2015.

Gén. Philbert Habarugira, we akaba yaravugaga ko uretse we ubwe, hari n’abandi basirikare bakomeye bahunze kandi bafite inyota yo kuzagaruka baza barwana.

Aganira na Vertsinfo, Gén. Philbert Habarugira yagize ati: “Ubu iyo ndebye umwuka uri mu gihugu, n’abayobozi bakuru barimo guhunga, ngirango mwumvishe ko na Visi Perezida wa mbere ubu yahunze ari i Burayi, abajenerali bari mu buhungiro ni benshi, harimo njye ubwanjye, hari n’abandi, kandi si abajenerali gusa, hari ba koloneli, majoro, kapiteni n’abandi basirikare bari kumwe natwe bashaka gukomeza igikorwa nk’icyo twakoze ku wa 13 Gicurasi (2015).

Gén. Philbert Habarugira

Yakomeje avuga ko icyo bashaka ari uko igihugu cyabo kigendera ku mategeko, kikubahiriza ibikubiye mu Itegeko Nshinga, kikagira Demokarasi, agatangaza ibi kandi ashimangira ko ibyo byose nta na kimwe Perezida Nkurunziza ngo yubahirije yiyamamaza kuri Manda ya 3.

Umunyamakuru yaramubajije ati: “ubu murangajwe imbere na nde ko mbere yari Gen Niyombare”?

Yasubije muri aya magambo: “Uyu munsi (2017) nabwo niwe uturi imbere, kuko niwe muyobozi ushoboye, ufite ubushobozi bwo gushyira ku murongo abasirikare, abasivile, abanyepolitiki bifuza kuba mu gihugu gifite demokarasi itarangirira mu ndirimbo ahubwo kiyifite ishinze umuzi”.

Gen Niyombare Godefroid

Uyu musirikare yagiye ashimangira kenshi ko igikorwa cyabo cyo ku wa 13 Gicurasi 2015, cyazambijwe na Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo na Gen Gaciyubwenge wari Minisitiri w’ingabo, ko babisubiranye ku munota wa nyuma kandi igikorwa cyatangiye, amasasu avuza ubuhuha mbere na mbere bashaka gufata radio na televiziyo by’igihugu

Mu nkuru yagiye icicikana mu binyamakuru, yavugaga ko Gen Niyombare yamenyesheje Nkurunziza ko aho ari atarimo kurera amaboko, anamuteguza intambara.

Ibi byaje gushimangirwa na Gén.de Brigade Léonard Ngendakumana wahoze ari umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza mu gihugu cy’u Burundi, wavugaga ko aho bari bayobowe na Gen Niyombare, ubwo yaganiraga na televiziyo yo muri Kenya (KTN).

Atangaza ko Nkurunziza yakwitegura intambara igiye kumugabwaho, yagize ati: “Igikurikiyeho ni uko tugiye gutegura uburyo bushoboka bwose bwo kwirwanaho kugira ngo twumvishe Pierre Nkurunziza ko agomba kurekura ubutegetsi, kandi ibi tuzabikora ku ngufu dushyiraho umutwe wa gisirikare, turi abajenerali 12 b’igisirikare cya Leta na polisi, ikindi kandi dufite minisitiri w’ingabo uturi inyuma, twizeye intsinzi”.

Mu gihe aba bagabo bagiye batanga integuza zidashira, bateguza Nkurunziza intambara, kugeza ubu imyaka ibiri irihiritse manda barwanyaga yarayiyamamarije ndetse bikaba binanugwanugwa ko kuva muri 2020, ubwo manda ya 3 izaba yarangiye ashobora kuziyongeza ndetse akaba yanayobora ubuziraherezo.

Gusa na none icyo abasesenguzi mu bya politiki bakomeza gushimangira mu biganiro bagirana n’itangazamakuru, ni uko nta kirakorwa kigaragara ngo bigaragare ko ituze ryagarutse mu Burundi, uyu munsi ituze riraza bugacya kabiri, ejo cyangwa ejobundi ukumva ngo hari umuntu wishwe mu nzego za Leta, ukumva ngo igitero cyagabwe ku muyobozi kanaka arapfuye,…

Ikindi kandi ni uko ibiganiro Leta y’u Burundi igirana n’abayirwanya, na n’ubu ntacyo byari byatanga, impunzi ibihumbi n’ibihumbi ubu ziracyari mu bihugu bitandukanye kandi zifuza gutaha mu gihugu gifite amahoro.

Ariko se mu gihe hacyumvikana ko umuyobozi muri perezidansi yagabweho igitero akaraswa, Minisitiri akicwa, jenerali akicwa n’abandi bakomeye, umuturage wo hasi udafute uburinzi azizera ko nataha umutekano we utazahungabana.

Src:Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa