skol

Gen Maj Birungi wayoboye ubutasi bw’igisirikare cya Uganda arafunzwe

Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025

featured-image

Igisirikare cya Uganda gifunze Gen Maj James Birungi wayoboye urwego rw’ubutasi (CMI) kuva muri Mutarama 2022 kugeza muri Mata 2025 na Diviziyo y’ingabo zikorera mu misozi miremire.

Uyu musirikare yatawe muri yombi mu gihe inama yo ku rwego rwo hejuru iyobowe n’Umugaba Mukuru wungirije, Lt Gen Sam Okiding, ikomeje iperereza ku basirikare bakekwaho kubeshya ko muri Uganda hari hagiye kugabwa ibitero by’iterabwoba.

Ofisiye wemejwe amakuru y’ifungwa rya Gen Maj Birungi, ku wa 29 Kanama 2025 yagize ati “Iperereza ryahishuye ibyo gutanga amakuru y’ibinyoma, gukoresha nabi umutungo no kuyobya ibikorwa.”

Muri Nzeri 2023, Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko ingabo za Uganda ziciye umuyobozi wa ADF, Meddie Nkalubo, mu gitero cy’indege cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Museveni yahawe aya makuru na Gen Maj Birungi wayoboraga CMI icyo gihe, amusobanurira ko Nkalubo yiciwe aho yari yihishe. Nyuma byamenyekanye ko Nkalubo akiriho kandi ko akomeje kuyobora ibikorwa by’iterabwoba bwa ADF mu burasirazuba bwa RDC.

Ubwo Brig Gen Richard Otto yasimburaga Gen Maj Birungi ku buyobozi bwa CMI, yatangiye gukora isuzuma ku bitaregenze neza byose mu mikorere y’uru rwego, ashingiye ku kinyoma kurir Nkalubo cyari cyaremejwe bigizwemo uruhare na Sheikh Hamaza Lyavala wari umwizerwa wa ba maneko.

Brig Gen Otto yasanze hari andi makosa menshi yakozwe n’abofisiye bo mu rwego rw’ubutasi n’izindi nzego zifite inshingano zo kurwanya iterabwoba, arimo kubeshya ko ADF iteganya kugaba ibitero muri Uganda, bagasaba amafaranga yo kwifashisha mu kubikumira no kubirwanya.

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamenye ayo makuru, ategeka ko hajyaho inama yo ku rwego rwo hejuru ikora iperereza kuri iyi mikorere, kandi abakoze nabi bose bagatabwa muri yombi.

Ni uko Gen Maj Birungi n’abandi barimo Col Peter Ahimbisibwe uyobora urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba na Lt Col Ephraim Byaruhanga uyobora urwego rushinzwe ibikorwa byihariye by’igisirikare, batawe muri yombi.

Aba bofisiye bose bafungiwe muri gereza y’igisirikare ya Makindye mu gihe bategereje kugezwa mu rukiko. Ibyaha bakurikiranyweho birimo kugambanira igihugu, kunyereza umutungo w’igihugu n’ibindi bikomeye bifitanye isano n’umutekano.

Gen Maj James Birungi arafunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa