Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko binyuze muri operasiyo yo kurwanya ruswa, afite uburenganzira bwo gufunga umuntu wese muri iki gihugu, uretse se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Janet Museveni.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko yahagurukiye ibikorwa byo kurwanya ruswa.
Yakomeje avuga ko binyuze muri operasiyo yise iyo kurandura ruswa (Maliza Ufisadi), umuntu wese ashobora gutabwa muri yombi uretse Perezida Museveni n’umugore we.
Ati “Perezida yemeje ko binyuze muri iyi operasiyo umuntu wese muri Uganda yatabwa muri yombi uretse Perezida n’umugore we. Undi wese muri iki gihugu yafungwa.”
Ubu butumwa bwa Muhoozi buje nyuma y’iminsi mike muri Uganda hatangiye ibikorwa byo gusaka inzu za Anita Among wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, no gufatira imodoka ze bitewe n’ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo akekwaho.
Gen Muhoozi yavuze ko nyuma y’uyu mugore, hakurikiraho abandi bayobozi, ashimangira ko bakwiriye korohereza inzego z’umutekano kugira ngo badatabwa muri yombi.
Ati “Operasiyo Maliza Ufisadi nibwo igitangira, kugeza ubu hari imitungo y’abantu n’amafaranga twamaze gufata. Byose bizasubizwa mu isanduka ya leta. Vuba nzabagezaho raporo y’ibanze. Buri muyobozi muri Guverinoma namugira inama yo gukorana neza n’inzego z’umutekano kugira ngo yirinde gutabwa muri yombi.”
Uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo yavuze ko undi mwanzuro wafashwe mu kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo, ari uko ari we uzajya akurikirana ibijyanye n’amafaranga ashorwa mu kubaka imihanda i Kampala, kandi akagena uko akoreshwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *