skol
fortebet

Gen Muhoozi yifurije Ian Kagame witegura kuba Ofisiye amahirwe Masa

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yifurije amahirwe umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, witegura gusoza amasomo ya Ofisiye mu ishuli rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu bwongereza.

Sponsored Ad

Nkuko amaze iminsi abigenza mu butumwa butandukanye akomeje gucisha ku rubuga rwe rwa twitter, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi kuri iyi nshuro akaba yifurije umuhungu wa Perezida Kagame amahirwe ndetse anagaragaza ko amuzi kuva mu bwana bwe.

Mu butumwa bwe kuri twitter, Gen Muhoozi akaba yifurije uyu musore ukiri muto amahirwe muri Sandhurst ndetse anamubwira ko agomba gukomera, ntanukwiye kumutera Ubwoba kuko abiziko ari Umunyembaraga.

Ati " Umunyeshuli w’umwofisiye Ian Kagame, nkwifurije ibyiza muri Sandhurst! Komera, kandi ube fiti ntihakagire umuntu ugutera ubwoba! wahoze uri Umunyembaraga no mu bwana bwawe. Ndibuka urwana na so nanjye. ibande ku masomo yonyine kandi uzabikora! Ntewe ishema nawe!

Bivugwa ko Ian Kagame, azasoza amasomo ye muri Gicurasi 2022, akaba azahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Nyuma y’ubu butumwa, Gen Muhoozi yacishije kuri twitter, abantu benshi bakomeje kugaragaza ko uyu yaba atariwe ukomeje kwandika ubutumwa nk’ubu mu bihe bitandukanye ahanini bwaba ubugaruka kuri Perezida Kagame ndetse n’umuryango ibintu bamwe baboneka bidakwiye Jenerali nkawe.

Gusa nanone abakurikiranira hafi iby’umubano w’u Rwanda na Uganda, bakemeza ko ari uburyo bwiza bwo kugaragariza abaturage b’ibihugu byombi ubushake afite mu kuzahura uyu mubano umaze igihe waratesekaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa