Ghana: Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ibidukikije baguye mu mpanuka ya kajugujugu
Yanditswe: Thursday 07, Aug 2025
Muri Ghana habereye impanuka y’indege ya kajugujugu, ihitana abantu umunani barimo Minisitiri w’Ingabo, Edward Omane na mugenzi we w’Ibidukikije, Ibrahim Murtala Muhammed.
Iyi ndege yavaga mu Murwa Mukuru, Accra yerekeza mu Mujyi wa Obuasi. Abashinzwe itumanaho mu by’indege baje kuyibura kuri radar, nyuma iboneka yakoze impanuka mu gace ka Adansi, tariki 6 Kanama 2025.
Uretse aba ba Minisitiri babiri, mu bandi bayiguyemo harimo Samuel Sarpong wari Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, National Democratic Congress, na Muniru Mohammed wari umujyanama w’igihugu mu by’umutekano.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo, asaba ko amabendera yururutswa, akagezwa muri kimwe cya kabiri.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *