skol
fortebet

Ghana: Nana Akufo-Addo yarahiriye kuba Perezida asimbuye John Dramani

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, Nana Akufo-Addo yarahiriye kuba Perezida wa Ghana asimbuye John Dramani Mahama wari wariyamamaje ashaka manda ya kabiri ariko akaza gutsindwa.
Nana yatsinze amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize ku majwi 53.85% kuri 44.40% ya Mahama washakaga kwiyamamariza manda ya kabiri.
Ibirori by’irahira rya Akufo-Addo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika basabye ko ubutegetsi muri iki gihugu buhererekanywa mu mahoro nubwo mu karere (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017, Nana Akufo-Addo yarahiriye kuba Perezida wa Ghana asimbuye John Dramani Mahama wari wariyamamaje ashaka manda ya kabiri ariko akaza gutsindwa.

Nana yatsinze amatora yabaye mu mpera z’umwaka ushize ku majwi 53.85% kuri 44.40% ya Mahama washakaga kwiyamamariza manda ya kabiri.

Akufo-Addo w’imyaka 72 arahirira kuyobora Ghana

Ibirori by’irahira rya Akufo-Addo byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri Afurika basabye ko ubutegetsi muri iki gihugu buhererekanywa mu mahoro nubwo mu karere Ghana iherereyemo hari ibibazo bya politiki.

Akufo-Addo w’imyaka 72 y’amavuko, yahoze ari umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa