Ghana: Umurusiya yafashe amashusho y’abagore batera akabariro, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga
Yanditswe: Monday 16, Feb 2026
Ghana: Umurusiya yafashe amashusho y’abagore batera akabariro, ayashyira ku mbuga nkoranyambaga
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya no muri Ghana byavuze ko uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi, yakoresheje amadarubindi agabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ariko ariho camera, afata amashusho y’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina yagiranye n’abagore bo muri Ghana.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Ghana, Sam George, yavuze ko yahamagaje ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu ngo babiganireho.
Inzego z’ubuyobozi muri Ghana zivuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarahavuye ariko bidakuraho ko amategeko ajyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga adakomeza kumukurikirana.
Gusa amategeko y’u Burusiya ntiyemera ko bwohereza umuturage wabwo mu kindi gihugu ngo akurikiranweho ibyaha keretse habayeho impamvu zikomeye.
Amategeko yo muri Ghana ajyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga ateganya ko umuntu ushyize hanze amashusho y’ibanga cyangwa ay’ubwambure bw’umuntu nta burenganzira busesuye yahawe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *