skol
fortebet

Ghetto Kids yaririmbye mu gikombe cy’isi FIFA ntiyabaha amafaranga ndetse n’umupira bawureba ku kaburembe

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Ghetto Kids yaririmbye mu gikombe cy'isi FIFA ntiyabaha amafaranga ndetse n'umupira bawureba ku kaburembe

Sponsored Ad

skol

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids ryigaragaje ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kugaragara mu gitaramo cyabaye mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, aho babyinanye n’abahanzi bakomeye barimo Shakira na Burna Boy mu ndirimbo Dai Dai.

Iki gitaramo cyabaye ubwa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi, cyitabirwa n’ibyamamare bikomeye mu muziki birimo Shakira, Madonna, BTS na Justin Bieber, kikaba cyakurikiwe n’abarenga miliyari ku isi.

Nubwo cyarebwe n’abatari bake, ikinyamakuru Marca cyatangaje ko FIFA idaha amafaranga abahanzi baririmbamo nk’igihembo cy’igitaramo. Ahubwo amafaranga atangwa akoreshwa mu gutegura igitaramo no kwishyura ibikoresho n’ibindi byose bikenewe kugira ngo kigende neza.

Ibi bikorwa mu buryo busa n’ubwifashishwa mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show, aho abahanzi bemera kuririmba kuko bibafasha kwamamaza ibikorwa byabo imbere y’abafana bo hirya no hino ku isi, bikongera umubare w’ababakurikira, kugurisha amatike y’ibitaramo no kubona andi masezerano y’ubucuruzi. Mu gihe cy’imyiteguro, bahabwa gusa amafaranga abafasha gukemura ibikenerwa muri icyo gihe.

Ku bijyanye na Ghetto Kids, amakuru avuga ko na bo batishyuwe na FIFA kuko atari yo yabatumiye. Ubutumire bwaturutse kuri Shakira, bivuze ko niba hari amafaranga bazahabwa, azashingira ku masezerano bagiranye na we aho kuba ku yo bagiranye na FIFA.

Mu kiganiro bagiranye na MDMotivator, abagize Ghetto Kids banatangaje ko nyuma yo kurangiza igitaramo batari bafite amatike yo kwinjira ngo bakurikire umukino wa nyuma.

Bagize bati: “Nyuma yo kurangiza kubyina, ntitwari tuzi aho twerekeza.”

Nyuma y’aho, umunyamakuru wa YouTube uzwi nka MDMotivator ni we wabafashije kubona amatike yo kwinjira muri sitade, bituma babasha gukurikira uwo mukino.

Ku ruhande rwa FIFA, nta gisobanuro yari yatanga ku makuru yavugaga ko abitabiriye icyo gitaramo batishyuwe.

Iki gitaramo cyabaye kimwe mu byaranze cyane umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, kikurura amaso y’abafana benshi ku isi haba ku ruhande rw’umuziki no ku ruhande rw’umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa