Gisèle Pelicot yavuze ku mugabo we wamutegeje abagabo 72 bakamusambanya
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Gisèle Pelicot yagarutse ku rubanza rwe n’umugabo we n’abandi bagabo 50, avuga ko na nyuma y’imyaka myinshi, hari ibyo yifuza kumubaza. Uru ni urubanza rubarwa nk’urukomeye rwabayeho mu Bufaransa rw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Gisèle Pelicot w’imyaka 74 arazwi hose mu Bufaransa no ku Isi kubera kujyana mu nkiko uwahoze ari umugabo we, Dominique Pelicot, wamusambanyaga ku ngufu mu bihe bitandukanye, akanamutegeza abandi bagabo barenga 70 na bo ngo bamusambanye.
Mu 2020 nibwo uyu mugore yamenye ko uwahoze ari umugabo we Dominique Pelicot yamufataga ku ngufu ndetse akazana n’abandi bagabo ngo bamusambanye.
Uyu mugabo yamuhaga ibiyobyabwenge bimusinziriza n’ibindi bimuca intege, akazana abandi bagabo bakamusambanya. Ibi biyobyabwenge byatumaga umunsi ukurikira umubiri we utumva ububabare yanyuzemo mu ijoro.
Uyu mugabo yafataga amashusho muri ibyo bikorwa, akayabika kuri ‘hard drive’.
Gisèle Pelicot yavuze ko babayeho muri ubwo buzima imyaka myinshi cyane, aho buri gitondo yamurebaga nk’aho ntacyabaye.
Ibi byose byaje kumenyekana ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, ashinjwa gufata amashusho y’ubwambure bw’abagore mu mahahiro manini, nyuma muri ayo mashusho habonekamo n’ay’umugore we.
Yaje kujyanwa mu nkiko. Mu rubanza rwamaze amezi ane Dominique Pelicot yakatiwe imyaka 20, abandi 50 babashije kumenyekana mu mashusho yafatwaga bagenda bakatirwa imyaka iri hagati y’itanu na 15.
Aganira na BBC Newsnight kugira ngo agaruke ku gitabo cye ‘A Hymn to Life’, Gisèle Pelicot, yavuze ko yifuje ko amateka ye amenyekana kugira ngo avuganira abandi bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, anavuga ko aticuza ku cyemezo yafashe cyo kudashyira urubanze rwe mu muhezo.
Ibi yabitewe n’uko yumvise ko atari we ukwiye kugira ipfunwe ahubwo abanyabyaha ari bo bakwiye kurigira.
Inkuru ye igaruka ku bikorwa by’ubugome yakorewe n’umugabo we imyaka myinshi cyane. Yavuze ko ubwo yabimenyaga yagereranyije ibyo bihe nka Tsunami, bituma yibaza ku mubano w’imyaka 50 yari amaranye na we.
Uyu mugore yagaragaje ko ikindi gihe cyamugoye, ari ukubwira abana be batatu aya makuru, kuko no mu mashusho uyu mugabo yasanganywe harimo ay’umukobwa we Caroline yambaye ubusa, wavuze ko na we ashobora kuba yarasambanyijwe ariko akabura ibimenyetso.
Yavuze ko yifuza kujya aho uyu wahoze ari umugabo we afungiye kugira ngo amubaze impamvu yamuteye gukora ibi nubwo we yireguye avuga ko ari uburwayi bwabimuteye.
Yifuza kumubaza kandi niba yaranafashe umwana wabo ku ngufu no kumenya ukuri ku kindi cyaha yashinjwe cyo kwica umukomiseri w’inzu w’imyaka 23 mu 1991 i Paris mu Bufaransa.
Gisèle Pelicot yagarutse ku mateka ye mu kiganiro na BBC Newsnight kugira ngo agaruke ku gitabo cye ‘A Hymn to Life’
Gisèle Pelicot yavuze ko guhangana n’abagabo 50 bahakanaga kumufata ku ngufu n’abanyamategeko babo barenga 40 bitari byoroshye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *