Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe umwanzuro wo kudategeka ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google, kugurisha bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byacyo birimo porogaramu ikoreshwa mu gushaka ibintu kuri internet ‘Google Chrome’ ndetse n’iya ‘Android’.
Mu mpera za 2024 nibwo ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabye Google kugurisha ‘Google Chrome’ na Android.
Iki cyemezo cyari gishingiye ku kuba Google imaze igihe ishinjwa kwica ihangana ku isoko kuko yikubiye ibigo byinshi by’ikoranabuhanga.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa Kabiri tariki 2 Nzeri 2025, ugaragaza ko ubu busabe bwa leta bwateshejwe agaciro, Google izagumana ibigo byose biyishamikiyeho.
Nubwo bimeze gutyo, Google yasabwe kujya isangiza amakuru y’ishakiro ryayo ibindi bigo bihanganiye isoko, ndetse no kudakora ibikorwa bigamije kwikubira isoko.
Google ntigisabwe kugurisha Chrome cyangwa Android

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *