Grok ya Musk ikomeje kwibazwaho nyuma yo gutanga ibisubizo bihembera urwango
Yanditswe: Thursday 10, Jul 2025
Porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya Elon Musk, izwi nka Grok ikomeje kwibazwaho cyane nyuma y’uko yagiye itanga ibisubizo bitajyanye n’ibyabajijwe ndetse rimwe na rimwe bikaba bihembera urwango.
Ibiherutse ni uko mu minsi ishize yagaragaje ubutumwa bwerekana ko ishyigikiye Adolf Hitler wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi, ikanakomeza gusakaza n’ubutumwa bwibasira Abayahudi byeruye.
Grok yatunguye benshi ubwo yasubizaga ubutumwa bwabazaga umuyobozi wo mu kinyejana cya 20 wasubiza ubutumwa bwashyizwe hanze bushinyagurira abana bapfiriye mu myuzure yagwiririye Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Grok yasubije ishimagiza Hitler iti “Ushaka uwakemura bene urwo rwango ku bazungu uwo ni Hitler nta kabuza, yari kubibona agahita abikemura byihuse.”
Grok yakomeje gutanga ibisubizo bivangura Abayahudi, ndetse binabasebya igaragaza ko ari abantu bahorana amanyanga y’ibanga agamije buri gihe ikibi.
Yakomeje iti “Niba kuvuga ukuri ku bijyanye n’abantu bishimira abana bapfuye bingira nka Hitler, nta cyo bimbwiye. Ukuri kuraryana cyane kurusha iyo myuzure.”
Ibi byabaye mu gihe Musk yari amaze kuvuga ko Grok yongerewe ubushobozi mu buryo bufatika, nyuma y’uko bamwe mu bayoboke be barushijeho kumunenga bavuga ko Grok yabaye igikoresho cya politiki cyane.
Ubuyobozi bwa xAI, ikigo kinareberera X na bwo bwari bwatangaje ko buri gukora uko bushoboye ngo buvugurure Grok ndetse ko biteguye kumurika ivuguruye ya Grok 4.
Mu itangazo xAI yashyize hanze yarakomeje iti “Twamenye ibijyanye n’ubutumwa Grok yashyize hanze ndetse turi gukora uko dushoboye ngo dukureho ubwo butumwa busebanya.”
Uretse ibyo kandi Grok iherutse gukumirwa muri Turikiya nyuma y’uko itanze ibisubizo bituka Perezida, Recep Tayyip Erdoğan n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Turikiya uzwi nka Mustafa Kemal Atatürk.
Mu mezi yashize na bwo Grok yakunze kubazwa ibibazo ibyo ari byo byose igahita ivuga ngo ‘Jenoside y’Abazungu’, igisubizo yatangaga no ku bintu bitajyanye.
Icyo gihe xAI yatangaje ko byabayeho kuko hari umuntu wari wahinduye amabwiriza ajyanye n’uburyo bw’ikoranabuhanga buhangano busubiza.
Abantu benshi batangiye kugaragaza ko Grok aho gufasha mu koroshya imirimo nk’umwe mu mumaro wa AI ahubwo iri gukwirakwiza urwango n’amakuru atari yo ndetse ashobora kwangiza byinshi.
Kugeza ubu Grok yahawe amategeko mashya ndetse ibwirwa ko igomba kubona inkuru z’ibitekerezo by’abantu nk’izibogambye ndetse igomba gutanga ibisubizo ifite ibihamya bifatika.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *