Abongereza banenze Ikigo cy’Ubuzima cyo mu Bwongereza (NHS), cyavuze ko ntacyo bitwaye kuba umuntu yashyingiranwa na mubyara we.
NHS iherutse kugaragaza ko ibibazo bishobora kuba ku muntu ushyingiranwa na mubyara we, bisa n’ibyo umuntu yagira yarabyaye akuze cyangwa umuntu unywa itabi n’inzoga kandi atwite.
Mu Bwongereza gushyingiranwa kw’ababyara biremewe kuva hafi mu 1500. Kugeza ubu itegeko ribuza gushyingiranwa kw’abantu ba hafi nko kuba wabana n’umubyeyi wawe, gushyingiranwa kw’abavukana n’abandi bafitanye isano yo hafi.
Richard Holden uhagarariye ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Nteko Ishinga Amategeko yatanze umushinga w’itegeko ubuza ababyara kuba bashyingiranwa kuko bishobora guteza ibibazo abana bazabyara.
Uyu mushinga biteganyijwe ko uzongera gusuzumwa mu mwaka utaha.
Ikigo cya NHS gishinzwe ibijyanye n’uburezi ku myororokere, cyashyize hanze inyandiko ikubiyemo ibitekerezo bigamije kureba niba gushyingiranwa kw’ababyara byavanwaho.
Cyagaragaje bimwe mu byiza biri muri uyu mubano harimo gufashanya kw’imiryango, inyungu zishingiye ku bukungu n’ibindi.
Iyi nyandiko yagarutse no ku bibazo bishobora kuba ku bana bakomoka ku bashyingiranwe ari ababyara, ariko igaragaza ko bidakomeye, ahubwo bisa nk’ibyaba ku muntu wabyaye atinze, umugore utwite unywa inzoga n’itabi n’ibindi.
Ikindi ni uko Ishami rya NHS rikorera mu Mujyi wa Bradford wo mu Majyaruguru y’u Bwongereza ryigeze kuvuga ko ibibazo biba ku bana bakomoka ku bashyingiranwe ari ababyara, byihariye 30% by’ibibazo abana bavukanye byose muri ako gace. Iri shami ryagaragaje ko bingana n’ibishobora kuba ku bazungu b’abagore bashatse bafite hejuru y’imyaka 34.
Ni ibintu Holden yanenze cyane, agaragaza ko NHS igomba guhagarika ibyo gushyigikira ibikorwa byangiriza abantu no kubangamira umuco, ananenga abo mu Ishyaka ry’Abakozi bakomeje kuvunira ibiti mu matwi ku bijyanye no kwamagana uyu mubano.
Abongereza ntibemeranya n’ibyo gushyingiranwa kw’ababyara

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *