Kera kabaye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeye umushinga w’itegeko usubukura ibikorwa bya Guverinoma by’agateganyo, kugeza ku wa 30 Mutarama 2026.
Ku wa 1 Ukwakira 2025 ni bwo Guverinoma ya Amerika yahagaritse ibikorwa byayo bimwe na bimwe nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bananiwe kumvikana ngo batore ingengo y’imari nshya.
Aba-Démocrate banze uyu mushinga kubera ko wagabanyije inkunga yahabwaga abatishoboye mu bwishingizi bw’ubuzima n’amafaranga Leta ishora muri servisi z’ubuzima.
Ni bwo bwa mbere hari hashize igihe kingana gutya ibikorwa bya guverinoma bihagaritswe mu mateka ya Amerika.
Uyu mushinga wemejwe ku majwi 222 kuri 209. Aba-démocrates batandatu bifatanyije n’Aba-Républicains bafite imyanya mike mu Nteko, mu gihe Aba-Républicains babiri banze kwemeza uyu mushinga. Perezida Donald Trump yawushyizeho umukono mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2025.
Nyuma y’igihe kinini Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika batumvikana, abakozi ba leta batakaza akazi ndetse n’ingendo z’indege nyinshi zisubikwa, Abasenateri batandatu b’Aba-démocrates bahisemo kwifatanya n’Aba-Républicains kugira ngo leta yongere gusubukura imirimo by’agateganyo.
Abayobozi bakomeye mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bamaganye bagenzi babo biyunze ku bo mu ishyaka batavuga rumwe, babashinja kunganira “abahezanguni bashyigikiye Donald Trump”
Ku rundi ruhande Aba-Démocrates bahisemo kwifatanya n’abo batavuga rumwe na bo bihagazeho bashyigikira icyemezo bafashe, bagaragaza ko cyari kigamije kurengera abaturage.
Senateri Jeanne Shaheen yagize ati “Gukomeza guhagarika ibikorwa bya Guverinoma ntaho byari kutugeza.”
Trump yakomeje gushinja Aba-Démocrates ko ari bo batumye Guverinoma imara iminsi irenga 40 idakora, kandi ubwo yashyiraga umukono ku itegeko risubukura imirimo ya leta, yavuze ko iki kibazo cyatumye Aba-Démocrates bagaragara nabi cyane.
Iki kibazo cyagize ingaruka zikomeye kuko nka Amerika yari imaze guhagarika ingendo z’indege zirenga 2500 mu gihe cy’iminsi itatu ku bibuga by’indege 40, zingana na 10% by’ingendo muri icyo gihugu bitewe no guhagarara kw’imirimo ya Guverinoma.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *