Habaye iki ngo Edgar Lungu wapfuye mu mezi hafi atandatu ashize, abe atarashyingurwa?
Yanditswe: Saturday 29, Nov 2025
Umurambo wa Dr. Edgar Lungu Chagwa wayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza mu 2021 uracyabitswe muri Afurika y’Epfo mu gihe umuryango we ugitegereje kwemererwa kumushyingura i Pretoria.
Dr. Lungu yapfiriye muri Afurika y’Epfo tariki ya 5 Kamena 2025, ubwo yivurizaga mu bitaro bya Mediclinic Medforum biherereye mu mujyi wa Pretoria.
Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura muri Afurika y’Epfo nyuma yo kutumvikana na Leta ya Zambia ku buryo umuhango wagombaga kugenda.
Leta ya Zambia yifuje ko Dr. Lungu yashyingurwa nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu, ariko umuryango we washakaga kumushyingura wonyine, Perezida Hakainde Hichilema ntahagere kuko ngo ni ko Lungu yabyifuje mbere yo gupfa.
Urugereko rubanza rw’iremezo n’urw’ubujurire rw’Urukiko Rukuru rwa Pretoria, zanzuye ko umurambo wa Dr. Lungu woherezwa muri Zambia kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro gikwiye uwabaye Umukuru w’Igihugu.
Nubwo Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwafashe uyu mwanzuro, rukanatesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa Dr. Lungu, umurambo we uracyabitswe i Pretoria, kuko umuryango we wakomeje kwitambika gahunda yo kuwohereza muri Zambia.
Umukobwa wa Dr. Lungu usanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia, Tasila Lungu Mwansa, aba muri Afurika y’Epfo kuva umubyeyi we yapfa, aho agitekereje kwemererwa gushyingura umubyeyi we i Pretoria.
Kubera kumara igihe kinini atagaragara mu Nteko, Depite Tasila yasabwe gusubira muri Zambia, agasubukura akazi, asubiza ko mu gihe atakwemerewa kwitabira ibiganiro by’Inteko kuri ‘video-conference’, atava muri Afurika y’Epfo ikibazo cy’umubyeyi we kitarakemuka.
Ibi byatumye ku wa 28 Ugushyingo 2025, Inteko ya Zambia yemeza ko Tasila atakiri umudepite. We yabyamaganye, agaragaza ko yakozwe mu nkovu mu gihe akiri mu bihe bikomeye yatewe n’uko Dr. Lungu atarashyingurwa.
Muri Afurika y’Epfo habaye misa yo gusezera Lungu ariko kugeza ubu ntarashyingurwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *