skol

Hagaragajwe impungenge ko Amerika ishobora kwikura muri NATO

Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026

featured-image

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubutabarane wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ko adashobora gutanga icyizere ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kuba muri uwo muryango.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Der Spiegel.

Yavuze ko ibihugu by’i Burayi bidakwiye gufata ibyifuzo bya Washington byo kwigarurira Greenland nk’amashyengo kuko Amerika yabishyizemo imbaraga.

Ibi abitangaje mu gihe Perezida Donald Trump yongeye kugaragaza ubushake bwo kwigarurira icyo kirwa, gikungahaye ku mutungo kamere ndetse akanavuga ko hari umugambi wo kuva muri NATO niba uwo muryango utemera ibyo ashaka.

Ibyo byazamuye umwuka mubi hagati ya Amerika n’inshuti zayo zo mu Burayi, bituma havuka ibibazo ku hazaza h’uwo muryango.

Stoltenberg yashimye uburyo ibihugu by’i Burayi byunze ubumwe mu kugaragaza ko Greenland ari igice cy’Ubwami bwa Denmark, yemeza ko kubahana mu bwigenge bw’ibihugu bigize NATO ari ingenzi.

Ati “Tugomba kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko nanone tukavuga icyo tutemeranyaho.”

Yagaragaje ko Trump ibyo avuga aba akomeje bityo ko atakwizera ko Amerika izakomeza kuba muri NATO mu gihe ibihugu bigize uwo muryango bitumva kimwe na we ibyo kwigarurira Greenland.

Jens Stoltenberg ni umunyapolitiki wo muri Norvège, akaba ari Minisitiri w’Imari w’iyo gihugu guhera mu 2025.

Uyu yanyuze mu mirimo itandukanye kuko yabaye Minisitiri w’Intebe wa Norvège kuva mu 2000 kugeza mu 2001 ndetse no kuva mu 2005 kugeza mu 2013.

Yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru wa NATO guhera mu 2014 kugeza mu 2024.

Trump yatangaje ko guhera muri Gashyantare 2026 azashyiraho imisoro ya 10% ku bihugu by’i Burayi bidashyigikiye icyemezo cye cyo kwigarurira Greenland.

Denmark yo ivuga ko icyo kirwa kitagurishwa, kandi ko abaturage ba Greenland ari bo bafite ijambo ku hazaza habo, kuko mu 2008 bemeje ko bakomeza kuyoborwa na Denmark, harimo n’uburenganzira bwo gucunga ubutunzi bw’amabuye y’agaciro.

Trump yavuze ko Amerika ari yo ishobora kurinda Greenland ngo itigarurirwa n’u Burusiya cyangwa u Bushinwa, ariko ibyo bihugu byombi bivuga ko nta mugambi wo kuyigarurira bifite.

U Bufaransa bwaburiye Amerika ko kwigarurira Greenland byaba ari kurenga umurongo utukura, kandi byakwangiza umubano w’ubukungu hagati ya Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Denmark hamwe n’u Bufaransa, u Budage, Suède, Norvège n’u Bwongereza byohereje abasirikare kuri iki kirwa aho bitegura imyitozo ya gisirikare izwi nka Arctic Endurance izatangira mu cyumweru gitaha.

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubutabarane wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze ko adashobora gutanga icyizere ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kuba muri uwo muryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa