Hahishuwe ko Amerika iri kwitegura ibitero karundura kuri Iran
Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026
Mu gihe ibiganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bigikomeje, hahishuwe ko Washington iri kwitegura ibitero bikomeye bishobora kumara iminsi kuri Iran.
Umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu warushijeho gufata indi ntera mu ntangiriro z’uyu mwaka biturutse ku myigaragambyo karahabutaka yadutse muri Iran.
Ni imyigaragambyo yatangiye ku itariki ya 28 Ukuboza 2025, abaturage binubira ikiguzi gihanitse cy’ubuzima cyatewe no gutakaza agaciro k’ifaranga ryaho, nyuma iraguka ihinduka iyo basaba ko ubutegetsi buhinduka.
Iyo myigaragambyo bivugwa ko yaguyemo abantu benshi, Amerika yayuririyeho igaragaza ko itazatekereza kabiri mu gutabara Abanya-Iran, benshi bakavuga ko Washington ishaka gukuraho ubutegetsi burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.
Iran yavuze ko Amerika ko niramuka iyigabyeho ibitero na yo itazarebera izuba ibikorwa byayo biri muri Burasirazuba bwo Hagati ariko nyuma impande zombi zitangira ibiganiro.
Reuters yanditse ko abayobozi babiri muri Amerika batashatse ko amazina yabo ajya hanze bayibwiye ko Igisirikare cya Amerika kiri kwitegura intambara ishobora kumara ibyumweru kuri Iran mu gihe Donald Trump azaba atanze amabwiriza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio aherutse gutangaza ko nubwo hari ibiganiro hagati y’impande zombi bikigoye cyane kugirana amasezerano n’icyo gihugu.
Yagize ati “Nubwo Perezida Trump yifuzaga kugirana amasezerano na Tehran, biracyari ibintu bigoye kubigeraho.”
Ibyo kandi byiyongeraho ko ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump, Igisirikare cya Amerika kiri kongera abasirikare mu Burasirazuba bwo Hagati basanga abo gisanzwe kihafite, indege z’intambara, ubwato bw’intambara, ibisasu bishwanyaguza za misile n’ibindi bikoresho bya gisirikare byo kugaba ibitero no kwirwanaho.
Perezida Trump kandi ubwo yari muri Leta ya North Carolina ku itariki 13 Gashyantare 2026 yavuze ko Amerika iri kugerageza guhindura ubutegesi bwa Iran agaragaza ko “ari cyo kintu cyiza abona gishobora kuba.”
Umuvugizi Wungirije wa White House, Anna Kelly yavuze ko Perezida Trump afite amahitamo yose ashoboka ku cyemezo yafatira Iran kuko yakiriye ibitekerezo binyuranye ariko umwanzuro wa nyuma ugomba kuba uwe ubwe.
Amakuru kuri ibyo bitero Amerika iri gutegura avuga ko bizagabwa ku nzego z’ubuyobozi za Iran no ku gisirikare aho kuba ahatunganyirizwa ingufu za nucléaire.
Impuguke zigaragaza ko iyo ntambara Amerika iyishoje kuri Iran bishobora kubyara amakimbirane y’Akarere kose Iran iherereyemo bitewe n’uko Iran ifite ibisasu byinshi bya misile.
Iran yavuze ko mu kwihorera kuri Amerika, niyigabaho ibitero na yo izarasa ku birindiro Amerika ifite muri Aziya birimo ibyo ifite muri Jordanie, Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Kuwait.
Mu ruzinduko, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu wa Israel aherutse kugirira muri Amerika, yabwiye Perezida Trump ko ibyo Amerika iri gutegura kuri Iran bigomba kongerwamo ingingo zifitiye akamaro Israel kuko na yo ari umwe mu banzi bakomeye ba Iran.
Ku rundi ruhande ariko, intumwa za Amerika, Steve Witkoff na Jared Kushner bazahurira i Genève mu Busuwisi n’iza Iran mu ntangiriro z’icyumweru gitaha mu bindi biganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *