skol
fortebet

Haiti: Abapolisi b’Abanya Kenya bigaruriye icyambu gikomeye cyari cyarabohojwe n’amabandi

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi b’abanya Kenya boherejwe muri Haiti bigaruriye icyambu cya Auorite Portuaire Nationale mu gitero cyagabwe
Kuri uyu wa Gatanu taliki 19 NYAKANGA 2024.

Sponsored Ad

Abapolisi ba Kenya muri Haiti na bagenzi babo bo muri Hayiti, bashoboye kwigarurira icyambu cyagenzurwaga n’agatsiko k’amabandi mu mezi atanu ashize.

Iki cyambu cya Auorite Portuaire Nationale (APN), cyari cyigaruriwe n’aka gatsiko ku ya 6 Werurwe 2024 ubwo hatangiraga imyivumbagatanyo irangajwe imbere n’aka gatsiko.

Iki cyambu kigaruriwe giherereye i Port-au-Prince, mu murwa mukuru wa Hayiti.

Ku wa kane, tariki ya 18 Nyakanga, Umuyobozi w’ubutumwa bwa MSS, Godfrey Otunge, yavuze ko ako gatsiko kanze kwamburwa icyo cyambu ku neza, kugeza ubwo habayeho guhangana.

Bwana Otunge ati: "Ingabo za Kenya n’abapolisi ba Haiti bahise bafata icyambu cyari kiyobowe n’udutsiko gusa habanje kubaho ihangana rikomeye."

Mu kwigarurira icyambu, ako gatsiko Kari kabanje kubuza ibiryo, ubuvuzi n’ibindi bikoresho, harimo n’imfashanyo zita ku bantu, kwinjira mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa