Haiti: Minisitiri w’Intebe yakangaranyijwe n’amasasu yarashwe aho yavugiraga imbwirwaruhame
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2024

Minisitiri w’Intebe wa Haiti (PM) Garry Conille , yakangaranyijwe n’amasasu yumvikanye ubwo yavaga mu bitaro bikuru bya kaminuza ya Leta ya Haiti.
Bwana Conille waje ku butegetsi muri Mata ari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho, yari yinjiye muri ibyo bitaro aza kumva amasasu hafi ye gusa ku bw’amahirwe nta ryamugezeho.
Uyu ConilLe yari kumwe n’abakozi ba CNN bayobowe na Larry Madowo ,umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu cya Haiti (HNP) Normil Rameau ndetse n’umuyobozi mukuru ukuriye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti ’MSS’ Godfrey Otunge.
Ubwo Minisitiri w’intebe yari amaze gusoza ikiganiro yagiriraga muri ibi bitaro , yahavuye amenye amakuru ko muri ako gace umutekano utaramera neza.
Amakuru avuga ko abarashe ariwe bari bagambiriye kwica.
Ni mu gihe udutsiko tw’amabandi muri iki gihugu, dakomeje ibikorwa byatwo byo guhohotera abaturage. Kuva abapolisi baturutse muri Kenya bakoherezwa muri iki gihugu, umutekano ugenda usa n’ugaruka.
Icyakora uko imirwano ikara ninako ngo aya mabandi ahindura uburyo bw’imirwanire, aho kuri ubu yatangije imirwano yo gutega ibico bizwi nka ’guerilla war’. Ni mu gihe bari basanzwe barwana imbonankubone.
Abapolisi ba Kenya 400 , nibo boherejwe muri Haiti gucubya ubugizi bwa nabi bwibasira abaturage. Raporo igaragaza ko birimo gutanga umusaruro mu gihe hagitegerejwe abandi bagera kuri 600 bitaramenyekana igihe bazagerera muri iki gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *