skol

Hamas ntikozwa ibyo kurambika intwaro

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, Khaled Meshaal, yatangaje ko uyu mutwe udashobora kwemera gushyira intwaro hasi mu gihe Israel igikomeje umugambi wo kwigarurira Gaza.

Ibyo uwo muyobozi yabigarutseho ubwo yari mu nama izwi nka Al Jazeera Forum itegurwa n’icyo gitangazamakuru igahuza hamwe abakora itangazamakuru n’abayobozi batandukanye.

Meshaal yavuze ko ibiganiro bivuga ku kwambura Hamas intwaro ari igice cy’umugambi umaze igihe kirekire ugamije guca intege no gukuraho burundu urugamba rw’Abanya-Palestine rwo kwirwanaho.

Meshaal yatangaje ibyo mu gihe impaka zikomeje ku Isi aho bamwe bagaragaza ko Hamas yarekura intwaro mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni mu gihe kandi muri Nzeri 2025 hasinywe amasezerano hagati yo kurangiza intambara hagati ya Hamas na Israel muri Gaza bigizwemo uruhare na Amerika ndetse haterwa izindi ntambwe zirimo kurekura imfungwa hamwe n’imirwano iracogora ariko intambara ntirahagarara.

Meshaal yavuze ko guhagarika kurwana binyuze mu kuba Hamas yashyira intwaro hasi ari ikintu abona nko guca intege ubushobozi bwa Palestine bwo kwirwanaho.

Ati “Kuvuga ko Hamas igomba gushyira intwaro hasi mu gihe Israel ikomeje kwigarurira Gaza no gukandamiza Abanya-Palestine, ni nko kudusaba kwiyambura uburenganzira bwo kwirwanaho.”

Yakomeje avuga ko ibyo bisabwa atari bishya, ahubwo ari igice cy’umugambi muremure wo kugerageza guca intege imitwe yose yitwaje intwaro iharanira uburenganzira bw’Abanya-Palestine.

Ati “Iki ni igikorwa kimaze imyaka myinshi, kigamije kuduca intege no kudushyira mu mwanya wo kwemera akarengane.”

Meshaal yashimangiye ko Hamas idashobora kwemera icyo asobanura nko “kwiyambura ubwirinzi” mu gihe Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare, gufunga Gaza no kubuza abaturage bayo uburenganzira bw’ibanze.

Yagaragaje ko nta gihugu cyangwa umuryango ushobora kwemera gushyira intwaro hasi mu gihe ugihanganye n’abawambuye ubutaka n’uburenganzira.

Uyu muyobozi yanenze kandi Umuryango Mpuzamahanga, awushinja kudashyira igitutu gihagije kuri Israel kugira ngo ihagarike ibikorwa byo kwigarurira Gaza.

Yavuze ko amahoro nyayo atagerwaho mu gihe hadashyizwe imbere ubutabera n’uburenganzira bungana.

Meshaal yatangaje ko Hamas yiteguye ibiganiro byose bigamije amahoro arambye, ariko byubakiye ku guhagarika kwigarurira Gaza no guha Abanya-Palestine uburenganzira busesuye bitaba ibyo bagakomeza kwirwanaho.

Khaled Meshaal ni umwe mu bayobozi bakuru bayoboye umutwe wa Hamas nyuma y’uko mu 2024 Israel yishe Ismail Haniyeh wari Umuyobozi Mukuru wayo na Yahya Sinwar wari wamusimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa