Hamas yahaye Israel umurambo w’Umunya-Tanzania wiciwe muri Gaza
Yanditswe: Thursday 06, Nov 2025
Israel yatangaje ko yashyikirijwe umurambo wa Joshua Loitu Mollel, umusore w’imyaka 21 w’Umunya-Tanzania, wishwe mu gitero Hamas yagabye muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.
Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel rivuga ko “nyuma yo kurangiza isuzuma ry’imirambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamenyesheje umuryango wa Mollel ko umurambo we wagejejwe muri Israel.”
Ingabo za Israel na zo zemeje ayo makuru mu itangazo ryihariye, zivuga ko Mollel ari umwe mu mirambo 22 Hamas yashyikirije Israel ku wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2025, mu rwego rw’amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho umukono ku wa 10 Ukwakira, bigizwemo uruhare na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Muri iyo mirambo, harimo Abanya-Israel 19, Umunya-Thaïlande umwe, Umunya-Nepal umwe, n’Umunya-Tanzania Mollel.
Mollel yari atuye mu gace Kibbutz, hafi y’umupaka wa Gaza, aho yiciwe mu gitero cya Hamas cyahitanye abantu barenga 1,200.
Uyu musore yari yarageze muri Israel muri Nzeri 2023, mu mahugurwa y’ubuhinzi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Morogoro Agricultural College mu Burasirazuba bwa Tanzania.
Se, Loitu Mollel, yabwiye AFP mu Ukwakira 2023 ko umuhungu we yari “umwana wicisha bugufi, wubaha kandi ukunda umurimo we,” ashimangira ko yari imfura mu bana batanu bo mu muryango wabo.
Mu gitero cya Hamas cyahitanye Mollel, abandi banyeshuri babiri b’Abanya-Tanzania bari muri gahunda imwe na we bararashwe; umwe arapfa undi ararokoka.
Israel ikomeje gushinja Hamas gutinda gusubiza imirambo y’abaturage bishwe, mu gihe uyu mutwe uvuga ko inzira igoranye kuko benshi bari munsi y’inyubako zaguye.
Hamas yatangaje ko isaba abahuza mpuzamahanga n’Umuryango utabara imbabare (Croix-Rouge) kuyifasha kubona ibikoresho n’abakozi byo gufasha mu gushakisha no gutahura imibiri iri mu matongo muri Gaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *