skol
fortebet

Hamas yasabye umunsi w’uburakari igihe cyo gushyingura Ismail Haniyeh

Yanditswe: Friday 02, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu muhango wo gusezera Ismail Haniyeh wahoze ari umuyobozi mukuru wa Hamas wabereye i Teheran ku rwego rw’igihugu, muri uwo muhango wari witabiriwe n’abantu ibihumbi,nyuma y’uko uwo muyobozi mukuru wa Hamas ahitanwe n’ibitero byagabwe na Israel mu gihugu cya Iran. Abayobozi ba Hamas , Hezbollah, Iran n’abafatanyabikorwa bayo bo muri Palestine na Liban basabye kugira icyo bakora. Hamas yasabye ko kuwa 2 Kanama k’umunsi bashyinguraho umuyobozi wabo ugomba kuba “umunsi w’uburakari.”
Ku wa kabiri, (...)

Ku wa kabiri, umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah muri Liban, Fouad Chokr, yarishwe mu mugambi wateguwe n’igihugu cya Isiraheli. Mu ijambo ryavuzwe n’umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah , mu muhango wo gushyingura Bwana Chokr yagize ati “Israël ntizi imirongo itukura yarenze ” asaba ko hagiye kubaho “guhangana kutazibagirana.”

Muri iri ijoro, uyu mutwe watangaje ko wahise utangiza ibitero byinshi by’amasasu mu majyaruguru ya Israël nk’igikorwa cyo kwihorera ku gitero cya Israël cyahitanye abaturage benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa