skol
fortebet

Hashyizwe hanze imyambaro yamamaza Trump mu matora azaba mu 2028

Yanditswe: Friday 25, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Urubuga rucururizwaho rwa ‘Trump Organization’ rwatangiye gucuruza ingofero zanditseho ‘Trump 2028’, bihamya ibyo Donald Trump yavugaga ko ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu mu 2028.

Sponsored Ad

Izi ngofero zigura 50$ zanditseho ko zakorewe muri Amerika.

Iryo guriro kandi ririmo n’imipira itukura na yo yanditseho amagambo agaruka ku “kongera kugira Amerika igihangange” ubona byose bitegurira Trump kongera kwiyamamaza.

Mu kwezi gushize Trump yatangaje ko akomeye ku ngingo yo kwiyamamariza manda ya gatatu, agaragaza ko hari uburyo bwo kubikoramo nubwo Itegeko Nshinga rya Amerika ryemerera umuntu manda ebyiri gusa.

Icyo gihe Trump yabajijwe ibijyanye n’uko hakwiyamamaza JD Vance, usanzwe ari Visi Pereziza wa Amerika, nyuma agaha Trump ubuyobozi.

Trump yagize ati “Ibyo ni bimwe mu bishoboka ariko hari n’ubundi buryo bushoboka.” Icyakora agaragaza ko gutekereza iyo gahunda hakiri kare.

Abantu bashishikariye kugura iyo myambaro kuko ubu ushaka umwenda abwirwa ko azawubona mu minsi 10 kuko hari benshi bayishaka.

Nubwo bitemewe kwiyamamariza manda eshatu muri Amerika, Andy Ogles usanzwe ari Umu-Republicain yatangije ubukangurambaga bw’uko Itegeko Nshinga ryahindurwa, umuntu akemererwa kuyobora manda eshatu zitikurikiranya.

Icyakora kugira ngo bishyirwe mu bikorwa ni uko bibiri bya gatatu by’abadepite n’abasenateri ba Amerika babyemeza ndetse bikemezwa na bitatu bya kane bya leta zigize Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa