Hashyizweho miliyari 1,4 Frw k’uwabona umukecuru w’imyaka 84 wabuze
Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026
Umunyamakuru wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Savannah Guthrie, yagaragaje ko umuryango we uri gutanga miliyoni 1$ ( arenga miliyari 1,4 Frw) ku muntu uzatanga amakuru y’umubyeyi we w’imyaka 84 wabuze.
Savannah Guthrie usanzwe asoma amakuru kuri NBC yavuze ko bamaze iminsi 24 bari gushaka umubyeyi we Nancy Guthrie. Mu mubabaro mwinshi abinyujije kuri Instagram, Savannah Guthrie yavuze ko bikekwa ko umubyeyi wabo ashobora kuba yarashimutiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Tucson muri Leta ya Arizona.
Ati “Turacyizerera mu bitangaza, turacyizera ko ashobora kugaruka mu rugo. Tuzi kandi ko ashobora kuba yarabuze, yaratashye, yaragiye ku Mana akunda.”
Yakomeje ati “Mutubwire amakuru mufite, mudufasha kugarura umubyeyi wacu mu rugo, twishimire ko yagarutse ari muzima cyangwa twishimire ubuzima yabayeho bw’igitangaza.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, Ishami rya Phoenix na rwo rwasabye ko uwamenya amakuru y’uyu mukecuru yarwegera cyangwa agahamagara nimero rwatanze.
Nancy Guthrie yabuze ku wa 1 Gashyantare 2026. Inzego zo mu gace atuyemo zatangaje ko ashobora kuba yarakuwe iwe mu rugo mu ijoro.
Umuryango we wiyemeje guhemba uwo ari we wese uzatanga amakuru cyangwa uwagaragaza amashusho ye ari muzima. Uyu mubyeyi bikekwa ko yashimuswe yari afite ibibazo by’ubuzima birimo n’iby’umutima.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *