Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zongeye kumvikana ku kongera igihe cy’agahenge kingana n’iminsi 60, mu gihe ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje hagamijwe kugera ku masezerano arambye yo guhagarika intambara burundu.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, ishingiye ku makuru yatanzwe n’abaturage bafite amakuru yizewe, ayo masezerano mashya yemejwe ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026.
Amakuru kandi avuga ko Iran yemeye kurekura amato yose kugira ngo yongere anyure mu muhora wa Hormuz nta nkomyi.
Muri iki gihe cy’agahenge, Amerika na Iran biteganyijwe ko bizahagarika ibikorwa bya gisirikare n’imirwano, mu gihe ibiganiro bikomeje ku bibazo bikomeye birimo ibyo Amerika ishinja Iran byo gushaka gukora intwaro za nucléaire.
Uretse guhagarika imirwano, iyi minsi 60 ishobora no gukoreshwa mu bikorwa bitandukanye, birimo kuba Iran yakuraho ibisasu yashyize mu muhora wa Hormuz mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Ku ruhande rwa Amerika, na yo ishobora gusubika icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, ndetse Iran ikemererwa gukomeza ibikorwa byo kohereza no kugurisha peteroli yayo ku isoko mpuzamahanga.
Nubwo impande zombi zamaze kumvikana kuri aya masezerano mashya y’agahenge, haracyategerejwe icyemezo cya nyuma cya Perezida Trump mbere y’uko atangazwa ku mugaragaro.
Muri Mata 2026 ni bwo Amerika na Iran zari zabanje kugirana amasezerano ya mbere y’agahenge. Icyakora, mu minsi ishize impande zombi zongeye gushinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanyeho, nyuma y’ibitero Amerika yagabye kuri Iran, na Iran nayo igasubiza yihorera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *