skol

Havutse umwuka mubi hagati ya Minisiteri y’Intambara ya Amerika na Anthropic yakoze Claude AI

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko ishobora guhagarika imikoranire na Sosiyete ya Anthropic yubatse porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano yitwa Claude AI, ikayishyira ku rutonde rw’ibigo bishobora guteza ibyago, akenshi rushyirwaho ibigo Amerika yizera ko bikorana n’abanzi bayo.

Ibi bishingiye ku kutumvikana hagati y’izi mpande zombi ku mikoreshereze ya Claude AI.

Anthropic ifite amategeko abuza ko porogaramu zayo zikoreshwa mu kurema intwaro, kugenzura abantu mu buryo bw’ibanga, cyangwa gufasha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi ariko si ko Minisiteri y’Intambara ya Amerika ibibona kuko yifuza ko yahabwa uburenganzira bwo gukoresha iri koranabuhanga mu bikorwa byose yemererwa n’amategeko.

Uku kutumvikana kandi gushingiye ku biherutse gutangazwa n’ibitangazamakuru nka Axios na The Wall Street Journal, ko Igisirikare cya Amerika cyifashishije Claude AI mu gitero cyo gufata Perezida wa Venezuela, Nicola Maduro muri Mutarama 2026.

Kugeza ubu, Claude AI ni yo yonyine ikoreshwa mu mishinga y’ibanga y’igisirikare cya Amerika binyuze mu bufatanye n’ikigo cya Palantir Technologies.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Intambara yavuze ko abafatanyabikorwa bose bagomba kuba biteguye gufasha igisirikare mu buryo bwose. Ku rundi ruhande, Anthropic ivuga ko igikomeje kugirana na leta kuri iyi ngingo ibiganiro byitezweho umusaruro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa