skol

Hong Kong: Hashyizweho iminsi itatu yo kunamira abarenga 120 bishwe n’inkongi

Yanditswe: Sunday 30, Nov 2025

featured-image

Abayobozi ba Hong Kong batangije iminsi itatu y’icyunamo banafata umunota umwe wo kwibuka no kuzirikana abaguye mu nkongi y’umuriro iheruka kuba muri uyu Mujyi igahitana abantu 128.

Icyunamo cyatangijwe ku wa 29 Ugushyingo 2025, ndetse amabendera y’u Bushinwa na Hong Kong birururutswa.

Hirya no hino muri uyu mujyi hashyizweho ahantu hatandukanye abantu bashobora guhurira bakazirikana ababo baguye muri iyi nkongi.

Kugeza ubu abantu 128 ni bo byemejwe ko bapfuye, nyuma y’aho umuriro wari wibasiye inzu ndende zirindwi muri uyu mujyi, 83 baracyavurwa, mu gihe 150 bataraboneka.

Inkongi ikomeye yafashe mu nyubako za Wang Fuk Court i Hong Kong imaze amasaha arenga 24 idahagarara.

Polisi ya Hong Kong yatangaje ko mu nyubako imwe basanze amadirishya afunze byagize uruhare mu kongera inkongi.

Amashusho yagaragaje ko umuriro wakwirakwiraga ku muvuduko ukabije mu nyubako.

Iyi mpanuka ishobora kugira ingaruka ku batuye Hong Kong nk’uko byigeze kuba mu 1953, ubwo inkongi yagiraga ingaruka ku bantu 60.000.

Abantu umunani bafashwe bakekwaho ruswa ijyanye n’imirimo yo gusana izi nzu.

Polisi yatangaje ko ibikorwa by’iperereza bigiye gukomeza mu rwego rwo kugaragaza icyabaye intandaro y’iyo nkongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa