skol

Hongrie yatanze icyizere ku nama yagombaga guhuriza Putin na Trump i Budapest

Yanditswe: Friday 07, Nov 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban, yatangaje ko ibiganiro byo guhuza Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump i Budapest bishobora kuba mu minsi mike iri imbere, mu gihe haba hakemuwe ingingo Amerika n’u Burusiya bitarumvikanaho.

Mu kiganiro yahaye Magyar Nemzet mbere y’urugendo rwe muri Amerika ku wa Kane, Orban yavuze ko hari “ibibazo bibiri cyangwa bitatu” bisigaye mu biganiro byerekeye uburyo bwo kurangiza intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Ati: “Nibimara gukemuka, inama y’amahoro i Budapest ishobora kuba mu minsi mike.”

Ibi bije nyuma y’uko Trump yari yatangaje ko yahagaritse iyi nama yari iteganyijwe kubera ko “byasaga nk’aho tutari hafi kugera aho tugomba kugera.”

Nyuma y’amagambo ya Trump, Moscow na White House byasobanuye ko iyo nama itahagaritswe burundu, ahubwo yasubitswe.

Mu kiganiro cya radiyo Kossuth Radio, Orban yagaragaje icyizere ko iyo nama “izaba,” nubwo yavuze ko bitazwi neza niba izazana umuti cyangwa izaba intambwe ikomeye igana ku mahoro.

Trump aherutse gutangaza ko akomeje gushyira imbaraga mu kurangiza intambara yo muri Ukraine, avuga ko “nubwo bitararangira, intambwe nyinshi zimaze guterwa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yavuze ko ibisabwa byose kugira ngo iyi nama ibe bitararangira, asobanura ko inama nk’iyo isaba imyiteguro yisumbuye.

Hongrie yatanze icyizere ku nama yagombaga guhuriza Putin na Trump i Budapest

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa