skol
fortebet

Ibandi ryakubise umupolisikazi icupa mu mutwe arakomereka bikomeye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umupolisikazi witwa Annie Bloomfield yakubiswe icupa rya champagne mu mutwe n’ibandi ryitwa Lee Carl Wright w’imyaka 34 ubwo yari aje kurihagaraika,akomereka bikomereye umutwe ndetse no hafi y’ijisho rye.

Sponsored Ad

Uyu mupolisikazi w’umwongereza yakubitiwe ahitwa Eastwood muri Nottingham mu Bwongereza ubwo yari mu kazi, ibandi rimanuka hejuru y’inzu rimukubita icupa arangirika ku buryo bukomeye.

Bloomfield wakomerekejwe bikomeye n’iri cupa mu mutwe no ku jisho yavuze ko yagize ngo iri bandi riramwishe nyuma yo kumukubita.

Yagize ati “Numvise amaraso ari kumanuka cyane mu maso kubera ibikomere nagize mu mutwe no ku jisho,ngira ubwoba ngo ngiye gupfa.Umupolisi twari kumwe yarambwiye ati hindukira ndebe igikomere cye.”

Mu mashusho yagaragaye hirya no hino,umupolisi wari kumwe na Bloomfield yahise arwana n’iri bandi aryambika amapingu.

Urukiko rwakatiye igifungo cy’imyaka 2 n’amezi 8 iri bandi ryitwa Lee Carl Wright nyuma yo gutabwa muri yombi amaze gukubita Bloomfield.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa