Perezida wa Brazil yavuze ko Trump yaba ahindutse "umwambuzi wo mu nyanja - Pirate" naramuka ashyizeho imisoro ku mato anyura mu Muyoboro wa Hormuz.
Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yamaganye umugambi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wo gushyiraho amafaranga menshi ku mato anyura mu Muyoboro wa Hormuz, avuga ko ibyo byatuma Amerika yitwara nk’igihugu cy’abanyambuzi bo mu nyanja.
Trump yari aherutse gutangaza ko azongera gushyiraho inzitizi ku byambu bya Iran biri ku Muyoboro wa Hormuz, ndetse akanashyiraho umusoro wa 20% ku mizigo yose inyuzwa muri uwo muyoboro. Yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kurinda no gukomeza uwo muyoboro ukoreshwa cyane mu gutwara peteroli ku isi.
Iran yafunze uyu Muyoboro wa Hormuz nyuma y’uko Amerika na Israel bagabye ibitero ku butaka bwayo mu mpera za Gashyantare, ibintu byahungabanije ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Mu ijambo yavugiye mu gikorwa cyabereye muri Leta ya São Paulo, Lula yavuze ko Trump yatangaje ko azafungura uyu Muyoboro wa Hormuz, ariko ko buri bwato buzawunyuramo buzajya butanga 20% by’agaciro k’imizigo butwaye.
Lula yagize ati: "Ibi byahoze bifatwa nk’ubwambuzi bwo mu nyanja. Igihugu gikomeye nka Amerika, ntekereza ko kimaze imyaka myinshi kirwanya ubwambuzi bwo mu nyanja, ntigikwiye kuba cyo ubwacyo gihinduka umwambuzi."
Yanavuze ko intambara iri hagati ya Iran na Amerika ikomeje kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze muri Brazil, birimo ibishyimbo, umuceri, inyanya n’ibitunguru, ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.
Lula, ufite imyaka 80, ari kwitegura kwiyamamariza manda ya kane mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira.
Guverinoma ya Brazil yatangaje ko yashyizeho ingamba z’igihe gito zigamije kugabanya izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli, nyuma y’uko intambara yo muri Iran iteje izamuka rikomeye ry’ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Perezida Lula yavuze kandi ko amafaranga ava ku musoro wa 12% washyizwe ku byoherezwa hanze bya peteroli mbisi muri Werurwe ari yo ari gukoreshwa mu kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *