skol
fortebet

Ibibazo by’umunyamakuru byatumye Trump ava mu kiganiro kitarangiye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 08, Jun 2026

Ibibazo by'umunyamakuru byatumye Trump ava mu kiganiro kitarangiye

Sponsored Ad

skol

Donald Trump yikuye mu kiganiro yagiranaga n’Umunyamakuru wa NBC, Kristen Welker, kitarangiye kubera ibibazo uyu mugore yamuhataga, undi akananirwa kubyihanganira.

Muri iki kiganiro kizwi nka Meet The Press cya NBC cyashyizwe hanze ku wa 7 Kamena 2026, Trump yavugaga ko amatora ari kuba muri Leta ya California n’ayabaye mu 2020 yabayemo uburiganya, umunyamakuru asaba ibimenyetso, undi aho kubitanga ahita yivumbura.

Inshuro nyinshi Trump yakunze kutavuga rumwe n’ibinyamakuru bitandukanye kenshi akabishinja kubogama no kumwibasira.

Iki kiganiro cya Trump na Welker cyabereye ahantu hakorerwa ubuhinzi. Trump yari yitabiriye inama yiga ku buhinzi yabereye muri Leta ya Wisconsin.

NBC yavuze ko Trump yikubuye ubwo ikiganiro cyari kigeze ku munota wa 50. Hari ku wa 5 Kamena 2026.

Muri iki kiganiro cyibanze cyane ku ntambara ya Iran, Trump yahatwaga ibibazo na Welker, akagaragaza ko Amerika yagombaga guhagarika Iran ntibe yagira intwaro za kirimbuzi.

Ati “Turiyo mu mezi make ashize ariko imbogamizi zararangiye ku rugero runini.”

Mbere y’iminota itandatu ngo Trump yivumbure, we n’uyu munyamakuru bateranye amagambo ku mushinga wa Minisiteri y’Ubutabera wa miliyari hafi 1,8$, wo guha indishyi abantu bavuze ko Guverinoma ya Amerika yabakozeho iperereza ku mpamvu za politiki.

Ni umushinga wanenzwe cyane n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kuko bavugaga ko bishobora kuzatuma abakurikiranyweho kugira uruhare mu myigaragambyo y’abatarishimiye gutsindwa amatora kwa Trump mu 2021 yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, bahabwa indishyi.

Havuzwe kuri iyo myigaragambyo, Trump nyuma yongera kwibutsa ko amatora yo mu 2020 yatsinzwemo na Joe Biden ko yabayemo uburiganya.

Trump yanagarutse ku matora y’ibanze yabaye muri Leta ya California ku wa 2 Kamena 2026 aho ubu hari kubara amajwi. Ni amatora agena abazitabira amatora rusange azaba mu Ugushyingo 2026 hatorwa abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi.

Trump yavuze ko aya matora yo muri California harimo uburiganya bari kwiba amajwi. Ati “Bari gukora uburiganya mu matora.” Welker atazuyaje yamubajije ati “Ubifitiye ibimenyetso?” Trump na we atariye indimi ati “Icyo nsigaje ni ukureba no kumva gusa.” Welker ati “Ariko icyo si ikimenyetso.”

Trump yahise avuga ko abari kubara amajwi ari abanyabinyoma abwira Welker ati “Nawe uri umunyabinyoma.” Welker ati “Tutabogamye si ndi umunyabinyoma, ariko dukomeze.”

N’umujinya mwinshi Trump yagize ati “Ushobora kuba uri umunyabinyoma cyangwa uri igicucu.” Arakomeza ati “Leka dusoreze aha ni uko nareshyaga. Wakoze nshuti yanjye, ugire ibihe byiza.”

Welker yashatse ko ibiganiro na Trump gikomeza ariko Perezida wa Amerika amuca mu ijambo ati “Nicaranye nawe mu mvura isaha yose…. Naguhaye umwanya uhagije. Mugomba kugorora amakuru mutanga, murabizi, ntabwo igihugu cyaba igihangange gifite itangazamakuru riyobya abantu.”

Mu buryo bw’amarenga Trump yahise asaba abari inyuma ya camera ko bagenda. Ati “Twagenda” ahita ava aho ikiganiro cyaberaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa