skol

Ibibazo Trump afitanye na Afurika y’Epfo ntibizatuma yitabira inama ya ‘G20’

Yanditswe: Thursday 31, Jul 2025

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko atazitabira inama ya ‘G20’ izabera muri Afurika y’Epfo kubera ibibazo afitanye n’iki gihugu.

Kuva ku wa 22-23 Ugushyingo 2025 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo hazabera inama y’ibihugu bikize ku Isi biri mu Ihuriro ryiswe G20. Itegerejwemo abayobozi b’ibihugu nk’u Budage, Canada, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bushinwa.

Amerika isanzwe ari umunyamuryango wa G20, gusa Donald Trump yatangaje ko atazitabira iyi nama kubera ibibazo afite kuri Afurika y’Epfo.

Ati “Ndatekereza ko nshobora kohereza undi muntu kubera ko nagiranye ibibazo byinshi na Afurika y’Epfo. Bafite politike mbi, abantu benshi bari kwicwa. Nabyishimira (Kujyayo) ariko ntabwo ntekereza ko nzabibasha.”

Kuva Trump yajya ku butegetsi ntarebana neza na Afurika y’Epfo. Ashinja ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa guhohotera abaturage b’abazungu, bakamburwa ubutaka bwabo, abandi bakicwa.

Byageze aho Trump avuga ko bakorerwa Jenoside, afata icyemezo cyo guha ubuhungiro aba baturage ba Afurika y’Epfo babyifuza.

Muri Gicurasi 2025 Perezida Ramaphosa yagiriye uruzinduko i Washington DC agirana ibiganiro na Trump, gusa bisa n’aho nta musaruro byatanze kuko Trump agishikamye ku cyemezo cyo kutazitabira inama ya G20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa