skol

Ibibuga by’indege byo muri Canada na Amerika byinjiriwe hatambutswa ubutumwa busingiza Hamas

Yanditswe: Friday 17, Oct 2025

featured-image

Ibibuga by’indege bitatu byo muri Canada n’ikindi cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, n’abashyigikiye Hamas maze hatambutswaho ubutumwa bushyigikira uyu mutwe umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel.

Ubu butumwa bwagaragaragamo n’uburwanya abayobozi bakomeye ba Amerika n’Israel bwanyujijwe mu ndangururamajwi zo kuri ibi bibuga bunanyuzwa kuri ‘ecrans’ zerekana amashusho zabyo.

Ibyo bitero byagabwe ku wa 14 Ukwakira 2025, ku bibuga by’indege bibiri mu Ntara ya British Columbia no ku Kibuga cy’Indege cya Windsor International muri Ontario byo muri Canada, n’ikibuga cy’indege cya Harrisburg cyo muri Leta ya Pennsylvania muri Amerika.

Ayo mashusho yerekanwe yari afite ubutumwa bugira buti “Israel yatsinzwe intambara, Hamas yatsinze mu buryo bw’icyubahiro”, bwari burimo n’amagambo atuka Donald Trump.

Bwari bufite ikimenyetso gikunze gikoreshwa n’abajura bifashisha ikoranabuhanga cya “Hacked by Mutarrif Siberislam”, akoreshwa n’abaharanira uburenganzira bwa Palestine, ndetse n’ubutumwa busebya na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Abayobozi bo mu Mujyi wa Kelowna mu Ntara ya British Columbia, bemeje ayo makuru, bavuga ko hari umuntu winjiriye ikoranabuhanga ryabo, yinjira no mu bikoresho bitanga amakuru ku bakoresha iki kibuga.

Abayobozi bo muri Harrisburg bavuze ko hakomeje gukorwa iperereza mu nzego z’ibanze, iz’umujyi n’iz’igihugu kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iki kibazo.

Ibi bitero byabaye nyuma y’uko Israel na Hamas bemeranyije guhagarika imirwano no ghererekanya imfungwa.

Ku wa 14 Mutarama 2025 Hamas yashyikirije Israel imbohe 20 za nyuma zari zarasigaye, hagamijwe gufungura abanye-Palestine basaga 2000.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ubwo ku wa 7 Ukwakira 2023, aho uyu mutwe wagabye igitero cyicamo abarenga 1200 abandi 250 barashimutwa.

Israel yatangije ibitero simusiga kuri Hamas, bimaze guhitana abagera ku bihumbi 68.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa