skol

Ibibunda bya rutura byashyizwe aho Bobi Wine yiteguraga gukorera igitaramo

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Leta ya Uganda ikomeje kubuza umuhanzi Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni gukora ibitaramo kuko ku munsi w’ejo kuri Noheli yagbujijwe gukorera igitaramo ahitwa Ggaba Beach, none n’uyu munsi yasanze ahandi yari agiye gukorera harunzwe ibibunda bya rutura.

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine,yahuye n’uruva gusenya ku munsi w’ejo kuri Noheli, ubwo yabujijwe na polisi gukorera igitaramo kuri Ggaba Beach habura amasaha make ngo aririmbe kubera mpamvu atigeze amenyeshwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abapolisi n’abasirikare bazindukiye hafi ya One Love Beach Bobi Wine yagombaga kuririmbira.bakumira abafana n’abandi bifuzaga kujya kuhakomereza ibyishimo bya Noheli bababwira ko igitaramo cyagombaga kuhabera cyasubitswe.

Abagerageje kwinjira ahagombaga kubera iki gitaramo bakubiswe ndembo ndetse baterwa ibyuka biryana mu maso bakwira imishwaro.

Bobi Wine abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, yashinje Leta ya Uganda kumubuza amahwemo, ndetse no gushaka kumufungira amazi n’umuriro kuko nyuma yo kuvuga nabi leta ya Museveni,aho agiye gukorera ibitaramo barabikumira.

Yagize ati “ Ibintu byahinduye isura kuri One Love Beach. Ndabona byahindutse nk’agace karimo intambara. Ni nkaho ibyo baraye bakoze bidahagije, muri iki gitondo bafunze imihanda yose igana kuri Beach banatanga amatangazo ko igitaramo cyacu cyo ku munsi ukurikira Noheli cyasubitswe.

Abafana banjye bari batangiye kuhagera batatanyijwe n’ibyuka biryana mu maso. Nk’uko nabisobanuye ejo, baburijemo ibitaramo bibiri nagombaga kugaragaramo.

Kugeza ubu ntibaratumenyesha impamvu nyakuri yatumye igitaramo cyanjye kiburizwamo kuko twandikiye polisi mu minsi ishize kandi twubahiriza ibyo badusabye byose.”

Mu minsi ishize Bobi Wine yavuze ko nubwo Leta ya Museveni ikomeje kumurwanya bikaze, yizeye neza ko bizarangira we n’abandi bagande bakandamijwe bazongera bakishyira bakizana.

Ibitekerezo

  • Iyi si irarwaye koko.Umuntu arashaka kuririmbira abaturage,bakazana imbunda zo kubirukana!!
    Nzi neza ko Museveni asoma bible.Musabye gusoma Zaburi 46:9,arasanga ko Imana izatwika intwaro zose zo ku isi ku munsi w’imperuka.Hanyuma asome Matayo 26:52,arasanga Yesu yaravuze ko abakangisha intwaro bazazicishwa ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa