skol

Ibiganiro bya Iran na Amerika bikomeje kuzamo akangononwa

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2026

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner berekeje Islamabad muri Pakistan aho bagiye guhurira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi.

Ni urugendo bakoze mu gitondo cyo ku wa 25 Mata 2026, mu gihe Araqchi we yahageze ku wa 24 Mata 2026.

Kugeza ubu n’ubwo Araqchi na Witkoff bagiye guhurira muri Pakistan ntabwo Iran iremeza ko aba bombi hari ibiganiro baragirana dore ko iherutse no gutangaza ko nta gahunda ifite yo gusubira mu biganiro na Amerika kuko ibona idakomeje.

Iran yatangaje ko uruzinduko rwa Araqchi ari urusanzwe yari ateganyije kurigirira muri iki gihugu mu gukomeza kubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku bibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Igaragaza ko kandi nyuma y’uru ateganya kugirira izindi muri Oman n’u Burusiya.

Ku rundi ruhande ariko Pakistan yo iratanga icyizere ko ibi biganiro biri bube kuko urebye n’uburyo yiteguye bigaragaza ko hari inama ikomeye irabera muri iki gihugu kuko n’imihanda imwe n’imwe yafunzwe.

Ubundi ibiganiro hagati ya Iran na Amerika byari biteganyijwe ku wa 21 Mata 2026 ariko ntibyaba kuko Iran itigeze yemeza ko izajya muri ibyo biganiro.

Iran yagaragaje ko ari uko ibya mbere byo ku 12 Mata 2026, byamaze amasaha 21 ariko bikarangira ntacyo bitanze.

Ibihugu byombi byakomeje kwitana ba mwana ariko kugeza ubu ikibazo gihangayikishije ni inzira ya Hormuz yafunzwe n’iyi ntambara, ibyateje ibibazo by’ubukungu bikomeye ku Isi, kuko iyi nzira yanyuragamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

Iyi nzira ku wa 17 Mata 2026, Iran yari yayifunguye nyuma y’uko Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran bigiranye amasezerano y’agahenge, ariko ku wa 18 Mata 2026, yahise yongera irayifunga nyuma y’uko Amerika yo yakomeje gufunga ibyambu bya Iran.

Mu biganiro byabanje, Iran yagaragaje ingingo 10 zigomba kwibandwaho kugira ngo amasezerano yo kurangiza intambara agerweho, harimo guhagarika intambara kuri Iraq, Lebanon na Yemen no guhararika intambara mu buryo bwa burundu kuri Iran.

Harimo kandi kurangiza amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati mu buryo bwa burundu, gufungura inzira ya Hormuz.

Harimo ingingo yo gushyiraho amahame n’amabwiriza arebana no kubungabunga umutekano wo mu nzira ya Hormuz no kurinda ibikorwa by’ingendo zaho, kwishyura ikiguzi cyo gusana no kongera kubaka ibyangirijwe na Iran, gukuraho ibihano byafatiwe Iran.

Harimo kurekura umutungo wa Iran wafatiriwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iran na yo ikemeza ko itazongera guhirahira ishaka kugira no gukora intwaro za kirimbuzi.

Ingingo ya nyuma ni ijyanye n’uko impande zombi zahita zihagarika intambara mu gihe izi ngingo zaba zemeranyijweho.

Ni mu gihe Amerika yo yifuza ko Iran ihagarika gahunda yo gukora intwaro za nucléaire, gufungura inzira ya Hormuz, guhagarika gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro no guhagarika ibitero ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ibindi.

Trump yagiye agaragaza ko ibyo asaba Iran nibitagerwaho azayirimbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa