Ibihugu bitatu bya Afurika byimye Perezida wa Taiwan inzira
Yanditswe: Wednesday 22, Apr 2026
Ibirwa bya Seychelles, Maurice na Madagascar byanze ko indege ya Perezida Lai Ching-te wa Taiwan inyura mu kirere cyabyo, asubika uruzinduko yari afite muri Eswatini ku wa 24 Mata 2026 rwo kwifatanya n’Umwami Mswati III kwizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi.
Ibi bihugu byasobanuye ko byimye Perezida Lai inzira kubera ko bitemera ubwigenge bwa Taiwan. Ni mu gihe Eswatini ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyemera ubwigenge bwayo.
Leta ya Eswatini yatangaje ko yababajwe n’uko Perezida Lai atasuye iki gihugu, ariko ko kwimwa inzira kwe bitazakibuza gukomeza gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan idashaka kuyoborwa n’u Bushinwa.
Perezida Lai yatangarirje ku rubuga X ko u Bushinwa ari bwo bwasabye ibi bihugu bitatu kumwima inzira, agaragaza ko ibyaba byose bidashobora kubuza Leta ye gukorana n’amahanga.
Yagize ati “Umuhate wacu wo kubaka ubucuti hirya no hino ku Isi n’abafatanyabikorwa duhuje imyumvire ni ntayegayezwa kabona n’iyo haba hari igitutu gituruka hanze.”
Umuvugizi w’urwego rw’u Bushinwa rushinzwe gukemura ibibazo byabwo na Taiwan, Zhang Han, yashimye icyemezo ibi bihugu bya Afurika byafashe no gushyigikira ubumwe bw’Abashinwa.
Nubwo Han yashimye ibi bihugu, Leta y’u Bushinwa ihakana kubishyiraho igitutu kugira ngo byime Perezida Lai inzira.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *