Abayobozi b’u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani, batangaje ko biteguye gukuraho ibihano bafatiye Iran, nyuma y’uko iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byemeranyije ibijyanye no guhagarika intambara.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 15 kamena 2026, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, nk’igihugu cy’umuhuza yatangaje ko Amerika na Iran byemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara.
Uku kwemeranya kuvuze ko intambara igomba guhagarara muri Iran no muri Liban, ndetse Iran igafungura umuhora wa Hormuz.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye kandi cyakuyeho icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, ndetse umuhora wa Hormuz ukazafungurwa ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026, nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro mu buryo bidasubirwaho.
Iyi ntambwe yatewe hagati ya Amerika na Iran yishimiwe cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi n’ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu itangazo rihuriweho u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani, byatangaje ko byiteguye gukuraho ibihano byafatiye Iran kubera umugambi ishinjwa wo gushaka gukora intwaro za nucléaire.
Iri tangazo rivuga ko “Twiteguye gukuraho ibihano hashingiwe ku makuru yagenzuwe kandi asobanutse ku ntambwe Iran iri gutera kuri gahunda yayo ya nucléaire. Tuzakorana cyane na Amerika, Iran n’abafatanyabikorwa bo mu Karere, kugira ngo tubyaze umusaruro uyu mwanya, kandi ibintu bikomeze gutya ngo tubashe kugera ku gukemura ibibazo bya dipolomasi mu buryo burambye.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Iran itagomba gutunga intwaro za nucléaire. Twiteguye gukorana na Amerika, Iran n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nucléaire, International Atomic Energy Agency (IAEA).”
Ibyinshi mu bihano Iran irimo n’ibyo yafatiwe hagati ya 2006-2010 ishinjwa umugambi wo gushaka gukora intwaro za nucléaire. Birimo ibijyanye n’ubukungu nko gufatira imitungo yayo ndetse n’ibiyibuza kugura intwaro.
Ibi bihano byaje gukurwaho mu 2015 nyuma y’amasezerano yagizwemo uruhare cyane n’ubutegetsi bwa Barack Obama.
Nyuma yo kudatanga umusaruro kw’aya masezerano, ndetse Amerika ikayikuramo, mu 2025 u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani byatangaje ko byasubijeho ibi bihano, kuko kuva mu 2019 Iran yari yasubukuye gahunda yayo yo gukora izi ntwaro.
Gukurirwaho ibi bihano biri mu byo Iran yasabaga kugira ngo yemere kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *