Ibihugu icyenda byo ku Mugabane w’u Burayi byahuriye i Paris mu Bufaransa, byemeranya na Ukraine gushinga ihuriro rigamije gushimangira uburyo bwo kwirinda ibisasu bya misile zo mu bwoko bwa "ballistique."
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibihugu byashyize umukono kuri iki cyemezo ni Danemark, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buholandi, Noruveje, Espagne, Suwede n’u Bwongereza, bifatanyije na Ukraine.
Ibi biro byasobanuye ko ibyo bihugu byemera ko ikibazo cy’umutekano gituruka kuri misile za ballistique gikomeje kwiyongera, bityo bikaba byiyemeje gushyiraho ubufatanye buzafasha guteza imbere uburyo bugezweho bwo kuzikumira no kuzirwanya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ibi bihugu byagize biti: "Twemera ko hakenewe igisubizo gihuriweho kugira ngo umutekano w’u Burayi urusheho gukomera. Tuzafatanya kubaka uburyo bwo kwirinda no guhangana n’ibitero bya misile bishobora kuzaba mu bihe biri imbere, dushingiye ku gusangira ubumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare."
Iryo tangazo rinavuga ko iri huriro rizifashisha uburambe Ukraine imaze kugira mu guhangana n’ibitero by’u Burusiya, cyane cyane mu bijyanye no kwirinda ibitero byo mu kirere.
Kuva intambara yatangira, Ukraine yishingikirije cyane kuri sisitemu za misile za Patriot zikorwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukumira misile za ballistique z’u Burusiya. Gusa, ubuyobozi bwa Kyiv buvuga ko izo misile zikomeje kugabanuka.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yageze i Paris ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, agamije gushimangira ubufatanye n’ibihugu by’u Burayi mu guteza imbere uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, mbere y’uko hatangira igihe cy’imbeho, ari na cyo u Burusiya busanzwe bwongeramo ibitero ku bikorwa remezo birimo amashanyarazi, uburyo bwo gushyushya amazu n’amazi.
Zelensky yasabye abayobozi b’ibihugu by’u Burayi kurushaho guhuza imbaraga mu gushyiraho ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibitero bya misile by’u Burusiya, avuga ko ibyo bitero bitagize ingaruka kuri Ukraine gusa, ahubwo byanatumye n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi birushaho kugira impungenge ku migambi y’u Burusiya muri aka karere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *