Ibihumanya umwuka byagabanyutseho 45% muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), cyatangaje ko mu bihe bya Shampiyona y’Isi y’Amagare, imyuka ihumanya ikirere yagabanyutseho 45% mu mihanda y’i Kigali yari yafunzwe.
Ibyatangajwe, byashingiwe ku bipimo bya mbere y’aya marushanwa yamaze iminsi umunani mu Rwanda no mu gihe yari ari kuba.
Mu kugenzura ihumana ry’umwuka mu bihe by’iri rushanwa, REMA yashyizeho sitasiyo 10 zigenzura uko umwuka wandura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kureba uko bimeze mu mihanda yafunzwe n’itafunzwe.
Zashyizwe mu bice bya Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo, no ku Kimihurura.
Mu busesenguzi REMA yakoze yabonye ko gufunga by’agateganyo imihanda minini byagize uruhare mu kugabanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka mu Mujyi wa Kigali.
Hapimwe PM 2,5 (Particulate Matter). Ni utuvungukira duto tw’ibinyabutabire tujya mu kirere tungana na mikorometero 2,5. Ni duto cyane utabasha kubonesha ijisho kuko tuba turi munsi y’ingano y’umusatsi inshuro nka 30.
Kubera ko ari duto cyane iyo umuntu aduhumetse twinjira ako kanya mu bihaha ndetse tukaba twagera mu miyoboro y’amaraso. Iyi myanda ituruka cyane ku binyabiziga bikoresha lisansi na mazutu, gucana amakara n’ibikomoka kuri peteroli, imyotsi iva mu nganda n’ibindi.
Utu tuvungukira dutera ibibazo byinshi ku buzima nko gukorora, kubabara mu gituza, kubura umwuka nk’ingaruka z’igihe gito indwara z’ibihaha nka kanseri n’izumutima, stroke, kwangiriza umwana uri mu nda n’izindi.
Indi mihanda yitabazwaga mu gusimbura iyaberagamo isiganwa kugira ngo ingendo zikomeze ariko itari isanzwe ikoreshwa cyane, ibyanduza imyuka byagabanyutse ku rugero ruri hagati ya 30% na 35%. Mu gihe mu bihanda itararebwaga n’isiganwa nta cyahindutse.
Mu cyumweru cy’isiganwa, sitasiyo zipimirwaho umwuka zagaragaje umwuka udahumanye kuko ibiwanduza byari byagabanyutse ugereranyije n’ibisanzwe.
Mu mihanda yafunzwe burundu kwandura k’umwuka byari ku rugero rwa µg/m³ 30 ugereranyije no hafi ya µg/m³ 50 biba biriho mu busanzwe.
µg/m³ bisobanuye mikorogaramu (microgramme) muri metero kibe imwe. Mikorgaramu imwe ingana na kimwe cya miliyoni cy’igarama. Bivuze ngo haba harebwa ingano y’ibyanduza umwuka muri metero kibe imwe.
Bisobanuye ko mu bihe bya Shampiyona y’Isi y’Amahare, ibyanduza umwuka byanganaga na microgramme 30 muri buri metero kibe imwe y’umwuka ibyo twagereranya nk’ikilo kimwe kirenga cy’umwuka.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko ibyavuye mu isesengura bakoze bigaragaza uburyo kugabanya imyuka yanduza ikirere bigira uruhare mu gusukura umwuka mwiza abantu bagomba guhumeka.
Yagize ati: “Muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, ntabwo umwuka wahumanye cyane, ibintu byiza ku baturage ugereranyije n’amabwiriza y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), risaba ko byibuze ku mwaka impuzandengo y’utuvungukira dufite umurambararo wa mikorometero 2,5 utagomba kurenga microgramme 10 muri metero kibe imwe, naho mu gihe cy’amasaha 24, tutagomba kurenga microgramme 25 muri metero kibe imwe.
Muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ibihumanya umwuka byagabanyutseho 45%

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *