skol
fortebet

Ibihumbi by’Abanya-Iran byasezeye ku bishwe na Israel; Umujyanama wa Khamenei aratungurana

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Saturday 28, Jun 2025

Ibihumbi by'Abanya-Iran byasezeye ku bishwe na Israel; Umujyanama wa Khamenei aratungurana

Sponsored Ad

skol

Abantu amagana bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma abasirikare bakuru ba Iran n’abandi bahanga muri siyansi n’abasivile bishwe mu bitero bya Israel mu byumweru bishize.

Mu bantu bagaragaye muri ibyo bikorwa harimo Umujyanama w’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ali Shamkhani, byari byavuzwe ko yishwe mu bitero bya Israel.

Mu murwa mukuru wa Tehran, abantu benshi bateraniye hamwe bafite amabendera n’udutambaro twanditseho ubutumwa buha icyubahiro abantu barimo abasirikare bakomeye n’abashakashatsi mu bya nucléaire bishwe muri iyi ntambara yamaze iminsi 12.

Hari n’abantu bari bitwaje amafoto ya Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran baririmba indirimbo zamagana Amerika na Israel.

Perezida Masoud Pezeshkian yagaragaye ari mu mbaga y’abantu, ari kumwe n’abashinzwe umutekano.

Mu basirikare bishwe ba Iran harimo Maj Gen Hossein Salami na Gen Mohammad Bagheri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa