skol

Ibikorwa by’ingabo za Amerika birimo no gufata Maduro byatwaye hafi miliyari 3$

Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026

featured-image

Ibikorwa byo kohereza ingabo za Amerika mu mazi yo ku nkengero za Venezuela n’ubu zikiriyo, ndetse no gufata Nicolas Maduro, byatwaye hafi miliyari 3$.

Amerika yohereje ingabo mu mazi yo mu gace ka Caraïbes, bivugwa ko zigiye guhashya ibikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge. Zakomeje gucungira hafi ibyerekeye inzibacyuho muri Venezuela nyuma yo gukura ku butegetsi Nicolas Maduro no kumutwarana n’umugore we bakajya gufungirwa i New York.

Perezida Trump yavuze ko Amerika izakomeza kugenzura igihugu kugeza igihe hagiyeho ubutegetsi bugendana n’icyerekezo cyayo.

Amerika yavuze ko igitero cyo gufata Maduro n’umugore we, Cilia Flores cyatwaye amafaranga make ariko imibare yashyizwe hanze na Bloomberg igendeye ku gaciro k’ibikorwa bya buri munsi by’ingabo zirwanira mu mazi, yerekana ko hari ubwato bw’intambara burenga 10, indege z’intambara, n’ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli byose byatwaraga arenga miliyoni 20$ ku munsi kuva hagati muri Nzeri 2025 kugeza hagati muri Mutarama 2026, bigaragaza ko kuva ibikorwa byatangira hakoreshejwe arenga miliyari 2,9$.

Ubwato bw’intambara bwa USS Gerald R. Ford (CVN-78) bivugwa ko butwara miliyoni 11,4$ ku munsi bikajyana n’ibikorwa by’ubutasi, ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo kubufasha n’ibikorwa byo kwitoza igitero kigiye gukorwa.

Venezuela ifite utugunguru miliyari 303 twa peteroli idatunganyije ikiri mu butaka, ndetse Amerika yarangije gusinya amasezerano na Leta y’inzibacyuho yo kugura utugunguru miliyoni 50, bikavugwa ko ingabo za Amerika zigenzura niba amafaranga avuyemo akoreshwa nk’uko babyemeranyije.

Trump aherutse kuvuga ko kugumisha ingabo hafi ya Venezuela ari no kuburira ibindi bihugu bituranye na yo bifite uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabyenge no kugira abimukira benshi muri Amerika nka Colombia, Mexique, Cuba, na Panama ko bikwiye kwitonda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa