Mu gihe amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran akomeje gufata indi ntera, hakomeje kwibazwa niba Amerika iri kugenda itsindwa muri iyi ntambara itari isanzwe. Nubwo nta gihamya igaragaza ko Amerika yatsinzwe burundu, hari ibimenyetso bimwe bigaragaza ko ibintu bitari kugenda uko yabyifuzaga.
Dore ibimenyetso 5 bikomeje kwibazwaho n’abasesenguzi mpuzamahanga:
1. Kunanirwa kugera ku masezerano
Imishyikirano hagati ya Amerika na Iran yakomeje kugorana, aho Iran ikomeje kwanga ibyifuzo bya Amerika ivuga ko bidashoboka. Ibi byerekana ko igitutu cya Amerika kitari gutanga umusaruro wifuzwaga. Mu byo Iran imaze kwanga harimo gufungura umuhora wa Hormuza ndetse na operation ya Amerika yo kuwufungura ku gahato yiswe "Project Freedom". Iyi yahagaze nyuma y’umunsi umwe gusa itangiye.
2. Iran ikomeje kugenzura ahantu h’ingenzi
Inyanja ya Hormuz, inyurwamo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi, iracyagenzurwa cyane na Iran. Ibi biha Iran imbaraga zikomeye mu rwego rw’ubukungu n’umutekano, bigatuma Amerika idafata icyemezo cyoroshye cyo kuyigabaho ibitero bikomeye. Amerika igeze aho yitabaza ONU ngo ishyire igitutu kuri Iran ibashe gufungura iyi nyanja kuko yo bisa n’ibyayinaniye.
3. Intambara ikomeje gutinda
Iyo intambara imaze igihe kinini idafite igisubizo gifatika, iba ishobora gutuma uruhande ruyirimo rutakaza imbaraga n’inkunga. Ibi ni bimwe mu bikomeje kugaragara kuri Amerika muri iki kibazo.
4. Kwiyongera kw’ibiganiro kurusha ibikorwa bya gisirikare
Amerika ikomeje kugaragaza ubushake bwo kuganira na Iran aho gukomeza ibikorwa bya gisirikare. Nubwo ibi bishobora gufatwa nk’inzira nziza yo gushaka amahoro, bamwe babibona nk’ikimenyetso cy’uko igitutu cya gisirikare kitageze ku ntego.
5. Ingaruka ku bukungu bw’isi
Ibibazo biri mu nyanja ya Hormuz byagize ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga no ku biciro bya peteroli. Ibi bishyira igitutu ku bihugu byinshi, harimo na Amerika ubwayo, bigatuma iyi ntambara iba umutwaro ku rwego mpuzamahanga.
Umwanzuro
Nubwo bidashoboka kuvuga ko Amerika yamaze gutsindwa, ibi bimenyetso bigaragaza ko Iran itari gucika intege, ndetse n’uko intambara itari kugenda uko Amerika yabiteganyaga. Uko ibintu bizakomeza kugenda bizaterwa ahanini n’uko ibiganiro bizagenda n’icyemezo buri ruhande ruzafata mu minsi iri imbere.
Ese wowe ubibona ute?
Ese Amerika iri gutsindwa koko, cyangwa ni uburyo bwo guhindura ingamba? Ibi ni bimwe mu bibazo bikomeje gushishikaza benshi ku isi. Jya muri comment maze utubwire uko wowe ubibona.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *