skol
fortebet

Ibirwa bya Maurice byeguriwe Chagos Islands

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer yashyize umukono ku masezerano yo kwegurira ibirwa bya Maurice, itsinda ry’ibirwa rya ‘Chagos Islands’ riherereye mu Nyanja y’u Buhinde.

Sponsored Ad

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Gicurasi 2025, nyuma yo gusubikwa igihe gito kubera icyemezo cy’agateganyo cy’urukiko, ariko kikaza gukurwaho mu masaha make.

Starmer yavuze ko aya masezerano agamije inyungu ku Bwongereza kugira ngo bukomeze kugira uruhare mu mutekano mpuzamahanga.

Aya masezerano agena ko nubwo Ibirwa bya Chagos byavuye mu maboko y’u Bwongereza, bwo na Amerika bizemererwa kuhagumisha ibirindiro bya gisirikare nibura mu myaka 99, ariko ibihugu byombi bikazajya bibyishyurira. Aho u Bwongereza buzajya bwishyura miliyoni 101 z’Amayero buri mwaka.

Perezida w’Ibirwa bya Maurice, Navin Ramgoolam, yashimye iyi gahunda kuko ari intambwe ikomeye mu kurangiza amateka y’ubukoloni.

‘Chagos Islands’ ni itsinda ry’ibirwa riherereye mu Nyanja y’u Buhinde. Kuva mu 1814 ibi birwa byatangiye kugenzurwa n’u Bwongereza nyuma yo kubyegurirwa n’u Bufaransa.

Kuba u Bwongereza bwagenzuraga ibi birwa, ni ingingo yakunze kugibwaho impaka cyane, kugeza mu 2019 ubwo bwajyanwaga mu nkiko, bikaza kugaragara ko gutandukanya ibi birwa n’Ibirwa bya Maurice ari ikosa bwakoze, ndetse bunasabwa guhagarika kubigenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa