Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Amarika yagombaga kurasa kuri Iran ariko igitero cyasubitswe habura isaha imwe ngo atange itegeko ry’uko igitero kigabwa.
Yabibwiye abanyamakuru muri White House ku wa 19 Gicurasi 2026.
Ati “Haburaga isaha imwe ngo mfate icyemezo cyo gutera uyu munsi.”
Trump yavuze ko abari mu biganiro ku ruhande rwa Iran bashaka ko hasinywa amasezerano ariko ko mu gihe nta cyagerwaho n’ubundi Amerika yarasa kuri Iran.
Ati “Ndavuga mu minsi ibiri cyangwa itatu, haba ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru hashobora kuba ikintu cyangwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, mu gihe gito gishoboka kuko ntitwabemerera ko bagira intwaro nshya ya nucleaire.”
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Iran, Ebrahim Azizi, yavuze ko guhagarika icyo gitero ari uko Trump yari amaze kubona ko bahura n’ingaruka zirimo n’ibitero bikaze.
Umushinga w’Amasezerano Iran iheruka gutegura, warimo ko intambara zose impande zombi zihanganyemo zigomba kurangira harimo iyo muri Liban, kuvana ingabo za Amerika hafi ya Iran no gusana ibyangijwe n’ibitero by’ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Iran.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *