skol

Ibitero by’ingabo za Leta ya RDC ku Banyamulenge byishe abarenga 100 mu byumweru bitatu

Yanditswe: Friday 13, Feb 2026

featured-image

Raporo y’iperereza ryigenga ryakozwe n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza ko ibitero ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye ku Banyamulenge muri Teritwari ya Fizi, Uvira na Mwenga byapfiriyemo abarenga 100, bikomeretsa abarenga 350 hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 8 Gashyantare 2026.

Imitwe y’ingabo igize ihuriro itungwa urutoki ni iy’igisirikare cya RDC (FARDC) cyane cyane umutwe w’abasirikare badasanzwe wa ’Hiboux’, icy’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Mai Mai/Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Iyi miryango irimo CRDH na APDH yasobanuye ko ubwo ihuriro AFC/M23 ryavaga mu Mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026, ingabo za Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bazo byahise byiwinjiramo, bijya no mu bice by’imisozi miremire muri izi teritwari eshatu, kuva ubwo bikaza ibitero ku basivili b’Abanyamulenge.

Ibice byagabweho ibi bitero nk’uko iyi raporo ikomeza ibigaragaza ni komini ya Minembwe yiganjemo Abanyamulenge, Point-Zéro, Rwitsankuku, Gakenke, Mikenke, Mutunda, Mukoko, Rugezi, Nyamiranga, Marango, Gihuza cya Biziba, Gahwera na Rutigita.

Raporo igira iti "Ubuhamya bwinshi bwavuze ko ibitero by’indege na drones byagabwe mu bice bituwe. Abo byagizeho ingaruka bagaragaje ko byihutaga, rimwe na rimwe bikagabwa mu ijoro, ntihanabeho guteguza abaturage b’abasivili.”

Isobanura ko ihuriro ry’ingabo za RDC ryagabye igitero cya drones esheshatu muri ibi bice tariki ya 29 Mutarama, eshanu ku ya 30 Mutarama, 12 ku ya 31 Mutarama, umunani ku ya 1 Gashyantare, eshatu ku ya 6 Gashyantare n’enye mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira uwa 8 Gashyantare 2026.

Iyi miryango yatangaje ko hari ibitero byagabwe ku ngo z’abasivili, ku bikorwaremezo byabo birimo ibigo by’amashuri no ku nsengero zabo, kandi ko kubera gutungurana, abenshi bahunze ntibabonye uko batwara iby’ibanze bifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Umuryango mpuzamahanga ushinjwa kutagira icyo ukora nyamara ubwicanyi bukorerwa abasivili, cyane cyane Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bumaze imyaka myinshi buvugwa, na raporo zabwo ziri ku mugaragaro. Iyi raporo igaragaza ko guceceka bitiza umurindi abagizi ba nabi, bagakomeza ibikorwa byabo ntacyo bikanga.

Imiryango yakoze iyi raporo yasabye umuryango mpuzamahanga gukora iperereza ryigenga kuri ubu bugizi bwa nabi, hanyuma bugafatira ibihano ababugizemo uruhare bose, baba abo mu ngabo za Leta ya RDC cyangwa abo mu yindi mitwe.

Komini ya Minembwe yiganjemo Abanyamulenge ni kimwe mu bice byagabweho ibitero byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa