skol
fortebet

Ibitero Israel ikomeje kugaba muri liban byasize yigaruriye ingoro ikomeye .

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Ibitero Israel ikomeje kugaba muri liban byasize yigaruriye ingoro ikomeye .

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cya Israel cyigaruriye ahantu hakomeye mu majyepfo ya Libani, mu cyo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko ari "impinduka zikomeye" mu gitero bagabye ku mutwe wa Hezbollah.

Ibi bibaye mu gihe ingabo zirwanira ku butaka zigenda zirushaho kwinjira mu gihugu cya Libani ziva aho zari zisanzwe ziherereye ku ruzi rwa Litani.

Ubwongereza, Ubufaransa n’Ubudage bagaye igikorwa cya Israel cyo gukomeza kugaba ibitero muri Libani, nyuma yaho ingabo za Israel (IDF) ziburira abaturage benshi kwimuka bava mu gace kanini k’amajyepfo ya Libani.

Minisitiri w’Intebe wa Libani yashinje Israel ko ikora icyo yise "ibihano rusange".

Umuburo uheruka wo kuva mu gihugu ni uwa kabiri utanzwe na Israel kuri Libani. Mu minsi ishize Israel yabwiye abaturage kuva mu majyepfo ya Libani yose ari munsi y’uruzi rwa Zahrani.

Umuvugizi w’ingabo za IDF yagize ati: “Umuntu wese uri hafi y’ingabo za Hezbollah, cyangwa akahashyira ibikoresho cyangwa akazifasha mu buryo bwo kurwana, ari gushyira ubuzima bwe mu kaga.”

Umuvugizi wa IDF yavuze kandi ko umubare munini w’abasirikare ba Israel barwanira ku butaka bari muri iki gikorwa, kuri ubu kirimo kwaguka kikagera no mu tundi duce.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Yvette Cooper, yifatanyije n’ibihugu by’i Burayi ku wa 31 Gicurasi 2026, mu gusaba Israel na Hezbollah guhagarika amakimbirane arimo kwiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa