skol
fortebet

Ibyavugiwe mu biganiro bya Trump na Zelensky byagizwe ibanga

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 29, Jul 2026

Ibyavugiwe mu biganiro bya Trump na Zelensky byagizwe ibanga

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, mu biro bye, ariko ibyaganiriweho mu nama yamaze hafi isaha imwe ntibyashyizwe ahagaragara.

Ibiganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, byabereye mu biro bya Perezida wa Amerika (Oval Office), aho abanyamakuru batari bemerewe kuhagera.

Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntibigeze batangaza iby’ingenzi byaganiriweho, nubwo White House yavuze ko byari ibiganiro “byiza kandi bigamije gutanga umusaruro”.

Nyuma y’amasaha arenga icyenda ibiganiro birangiye, Trump yanditse ubutumwa bugufi ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko byari “icyubahiro gikomeye” kwakira Zelensky.

Yagize ati “Twaganiriye ku bintu byinshi. Inama yagenze neza cyane”, ariko ntiyatangaza ibisobanuro birambuye ku byaganiriweho.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, na we yavuze gusa ko ibiganiro Trump yagiranye na Zelensky n’ibindi yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byombi byari “byiza kandi byatanze umusaruro”.

Nyuma y’ibyo biganiro, Trump, Zelensky na Netanyahu bitabiriye umuhango wo gusezera Senateri Lindsey Graham wabereye i Washington. Graham yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Amerika bashyigikiraga Ukraine mu ntambara imaze imyaka hagati yayo n’u Burusiya.

Trump na Zelensky baherukaga guhura mu ntangiriro z’uku kwezi mu nama ya NATO yabereye muri Turikiya. Muri icyo gihe, baganiriye ku kongerera Ukraine ubushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere ndetse n’uburyo bwo gusubukura ibiganiro by’amahoro.

Nyuma y’iyo nama, Trump yari yavuze ko Amerika izaha Ukraine uburenganzira bwo gukora misile za Patriot, ariko asobanura ko Amerika itazazitanga mu buryo butaziguye, ahubwo ko ibihugu byo mu Burayi bigomba gutera inkunga ibikorwa byo gufasha Ukraine mu bya gisirikare.

Kuva yasubira ku butegetsi, Trump yagiye anenga Zelensky kenshi, harimo kumushinja kutagaragaza gushimira bihagije inkunga ya Amerika, ndetse avuga ko Ukraine ishobora gusabwa kwemera gutakaza tumwe mu duce twayo kugira ngo intambara irangire. Zelensky we yakomeje gusaba ko Washington ikomeza kongera ubufasha bwa gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa